Digiqole ad

Ihuriro ry’abanyarwanda bari mu Buhinde ririshimira intera rimaze kugeraho

Ihuriro ry’abanyeshuri b’abanyarwanda bari mu gihugu cy’u Buhinde ryitwa ‘Patient Eye’ mu gihe kigera ku mwaka umwe bihurije hamwe, bamaze gufasha abantu bagera kuri 12 baje babagana aho mu gihugu cy’u Buhinde.

Ni umuryango ugizwe n’abanyeshuri bagera kuri 20, yaba abari mu Buhinde ndetse n’abakorera mu ishami ryabo bashinze ribarizwa mu Rwanda.

Iri huriro ryiganjemo urubyiruko mu bikorwa bakora hari ugufasha abantu barwaye kubona uburyo bworoshye bwo kujya kwivuriza mu Buhinde.

Umutesi Marie Josiane umuvugizi w’iri huririro yabwiye Umuseke ko gahunda bafite ari ugukomeza gushaka uburyo nta munyarwanda wagira ikibazo icyo aricyo cyose mu gihe yageze mu Buhinde.

Si ukubitaho gusa mu gihe barwaye kuko banabafasha kubasobanurira ururimi rukoreshwa ndetse no mu gihe bananiwe amafunguro yo muri icyo gihugu babafasha kubashakira iryo bashoboye.

Umuyobozi w’iryo huriro uri mu gihugu cy’u Buhinde Mbabazi Jean Paul avuga ko igihe hari umunyarwanda wese wagize ikibazo cy’uburwayi gikeneye kuvurirwa mu Ubuhinde.

Ibitaro bakorana nabyo mu buryo bworoshye harimo,Apollo, Miot, na Narayan Hospital.

Izi numeri ni iz’abari muri iri huriro ryitwa ‘Patient Eye’: 0785694252,0722694252 cyangwa +919600306795.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • mwebwe murya abarwayi twarabamenye.
    ibisambo gusa

  • mwebwe murya abarwayi twarabamenye.

    • Ibyo ni ukuri

  • Imana ikomeze ibafashe mu migambi yanyu myiza kandi ntimwite kubabaca intege,Muzahemberwa ibyo mwakoze

Comments are closed.

en_USEnglish