Musanze: 17 bamaze gukomeretswa n’igikooko kitaramenyekana
Bamwe mu batuye Akarere ka Musanze cyane abo mu Mirenge ya Kimonyi, Cyuve, Muhoza na Gashaki bakomeje kugana ibitaro bya Ruhengeri umunsi ku munsi bavuga ko barumwe n’igikoko batazi ubwoko bwacyo. Kugeza ubu ibi bitaro bimaze kwakira abagera kuri 17.
Mu bakomerekejwe n’iki gisimba harimo abana bato bamwe bari nko mu kigero cy’imyaka 10, iki gisimba cyabateye ibikomere mu mutwe no ku ntugu ngo baza gukizwa n’ababyeyi ba bo n’ abaturanyi.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri byakiriye aba bantu, buvuga ko ku cyumweru bakiriye abantu bagera ku icyenda, abandi bagera kuri barindwi bakaza kuwa mbere.
Ubu buyobozi buvuga ko ibikomere by’aba bantu bidateye ubwoba cyane ku buryo ngo bashobora gusezererwa bagataha.
Bavuga ko kubera ko batarasobanukirwa neza igikoko cyabarumye ngo abaje bavuga ko cyabariye bahabwa urukingo rw’indwara y’ibisazi by’imbwa, kugira ngo haba hari uwandujwe na cyo abe yabasha kudafatwa n’iyo ndwara.
Umuyobozi ushinzwe ubworozi mu karere ka Musanze, Nsengiyumva Jean Bosco, avuga ko basanganywe gahunda yo gutega imbwa z’inzererezi. Avuga ko kandi mu rwego rwo guhangana n’iki kirimo gukomeretsa abantu bagiye kubitega na byo bigapfire muri uwo mutego.
Ati: “Ntabwo ndamenya neza icyo gisimba icyo ari cyo, ariko uko byagenda kose tugomba gutega, kugira ngo bidakomeza gukomeretsa abantu”.
Abariwe n’iki gisimba bavuga ko kiza mu masaha ya nimugoroba, kigaza gahoro gahoro kigafata umuntu, bavuga ko atabonye umutabara gishobora ku mwica. Gusa ngo kugeza ubu nta we kirica.
Umugabo umwe cyakomerekeje avuga ko yari i we mu rugo maze agiye kumva yumva kiri ikintu kiri kumuruma ku kaguru, ashatse kukivanaho n’ikiganza nacyo kirakiruma, aza gukizwa n’umugore we.
Ati: “Cyaraje cyinsanga mu mbuga mpagaze, gifata ukugura, nshatse kugikuraho kimfata ukuboko, ukundi kwari gusigaye kuragifata kugishyira mu maguru yanjye, ngipfukamyeho, nsanga imikaka imeze nk’iy’imbwa ariko inyuma cyari gifite ubwoya nk’ubw’igitsembe cy’intama”.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 avuga ko ari ubwa mbere yari abonye igisimba kimeze gutyo. Agira ati:”Si imbwa kuko nacyegereye cyane ndetse nanagikoraho”.
Nyirandihoreye Jacqueline, avuga ko iki gikoko cyamurumye kumugoroba wa joro agiye guhaha ngo yakibonye agakeka ko ari imbwa akakigendera kure ngo gitambuke ariko kiranga kiramusanga kugeza kimurumye ku kaguru.
Uyu mugore avuga ko iki gikoko cyenda gusa n’imbwa mu maso ariko cyakuruma nti kimoke wanagihondagura kigaceceka nti kimoke.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Icyo gikoko gishobora kuba ari Scorpion! Ntibakizi ariko 80% ndatekereza ko aricyo. Ntigisanzwe ino ariko gishobora kuba cyaravuye mu mashyamba ya Congo.
@Dir
ariko ubwo ibyo uvuga wowe urabizi?!?!?! umusaza aravuga ko icyo gisimba gifite “imikaka imeze nk’iy’imbwa ariko inyuma gifite ubwoya nk’ubw’igisembe cy’intama” nawe ngo ni Scorpion!?!?!? WHAT A JOKE
Haaa Dir we ntabwo ari scorpion baravuga ko kimeze nk’imbwa kandi scorpion iteye nk’urutozi ariko ikaba nini ingana cyangwa iruta igikeri kandi ubumara bwayo burica ni nk’ubw’inzoka ikunda kuba mu butayu.Iki cyo ubanza ari ikiza ntawamenya.
Yampaye inka Rwabutogo, mbese ni uko kimeze ehhhh.. Twihutire kugihiga
birababaje kuvuga ibintu nkibi?barakubwira ko igikoko kimeze nkimbwa uti scorpion!!!hahah, umenya wikiniraga da si nom waba ufite ikibazo cyubumenyi buke!!!
si ubumenyi buke ahubwo ni ikibazo nzitirabumenyi. Yakibara akibonye n’abagabo b’inkorokoro kirabahangara
None se kigeze ubwo kiruma abantu 17 bose batarakica kubera iki, bagitege bacyice usibye ko gishobora no kuba atari kimwe gusa.
Nibagihige bakice cyo gatsindwa n’IMANA!
iyo ni impyisi
ntabwo ari impyisi sha, irarumana se , cyangwa ntabwo uyizi? Iragahura n’umanzi wawe gusa !
abaganga ariko bazakurikirane abo bantu barumwe nacyo niba ntabundi burwayi budasanzwe bazadukana bukaba bwakwira mubantu benshi.
ni impyisi mahuma
Njye ndumva ari cya mpyisi. Ariko ubundi muri Musanze habamo n’ingwe sinzi impamvu inzego z’ibanze zitabibwira abaturage bose ngo babimenye. Mu kwa gatanu 2013 nayibeshyeho ngiye kuyikubita ibuye aho bita kuri Mpenge kubw’amahirwe mpita nyibona neza. Mbajije chef w’umudugudu ambwira ko bose bayizi muri quartier. No muri 2 semaines zishize nayibonye hafi no murugo ariko ihita inyihisha>
iyo ngwe yihisha abantu ntacyo itwaye bazayihorere!!!!!!!!!!!!!!
icyo gisimba kimeze mu maso nk’imbwa naho kikagira igisembe nk’icy’intama bacyita IMPAKA.
Niba gisa n’imbwa njye ndakeka cyaba ari muri ibi : LOUP ; RENARD ; FENNIC cyangwa CHACAL …( mubyihanganire sinzi amazina nabiha y’ikinyarwanda )!Hari n’ibindi byinshi biri mu bwoko bw’imbwa ( les canidés ), ariko akenshi ibiboneka muri Afurika ni bike . Abaganga b’amatungo nibagerageze gufasha abaturage mu kumenya ibyo bisimba ibyo aribyo , n’ubwo bwose bikunda kugenda nijoro kandi ndakeka atari kimwe ahubwo buriya ni byinshi , aborozi b’amatungo nabo bayarinde kuko iyo byadutse mu matungo birayamara . Mwihangane kandi mubirwanye bitararya abantu benshi cyane cyane abana bahagarike kujya aho bari banyine .
Ariko ibi ni ibiki? Ni Ubukunguzi!
iki gikoko bacyita impaka.nangemuri 1987 cyar kigiye kundya nagikijijwe nabantu bahise bavuza induru ari benshi kigahita kiruka.kugihiga sinzi kereka nibagira amahirwe ingabo zikakigwaho zikakirasa kigenda.ko kiguruka ra.uvuga gato kikaba cyagiye kera.cyakora aha ibihuru hose bazahagere barebe.kuko no mu nzitiro zbipangu kihishamo.kizabamara rero nimutitabara.
barebe neza abobantu bataza guhinduka VAMPIRE
icyogi simba kiryananijoro cyagwa kumaywa?kigiyekutumarabantupe.
Ni bihehe ahari.
Soit c, est le chien de race, soit ni Impyisi.
Uyumuntu ugereranya Scopion nimbwa se nibite bye? Scorpion aziko ariki?
Leta nifate pmg yoguproteja abaturage bagihige, kko gutega utazi aho gituruka ni pbm. Nabantu bashobora kugwa muriyo mitego.
Kiriya gisimba bakita John Ndisonzeye
Mushake umugabo bita Kayagwe w’ imusanze cyigeze mumuruma we aracyica. kdi ni n’ umuhigi wakera.
ICYO GISIMBA CYABAGA MU RUGEZI KUKO NAKIBONYEMO NAGIYE KUHATEMBERERA. NAGIKIJIJWE NUKO NAKIBONYE NKACA BUGUFI NKATABAZA UWITEKA AKAKINKIZA NIGIYE IMBERE MBONA UWO KIMAZE KURUMAGURA.
ariko sha wagiye ureka,ubwo se abandi bo ntibazi gutabazaUWITEKA???????????????!!!!!!!!!!!!!
Abayobozi barimo gukora iki,ngo baribafite gahunda yo gutega imbwa babibujijwe niki?koko nkuwo muyobozi ategerejeko kimara abantu bakwitabaje na police ikabafasha,harinaho ingona yamaze abantu ariko nunvise umuyobozi avuga ngo bazayihiga in future kandi abantu barimo gupfa.MWIZINA RYA YESU TURACYAMAGANYE.
Muri Gakenke biriya barabirya rwose banyagakenke mutabare baturanyi banyu kd namwe muzabyungukiramo! si akaboga se?
NYABUNEKA MUREBE NEZA WA MUGANI KO ATARI UMUNTU WIGIZE VIMPIRE? Bayobozi mube maso ibyo byarabaye Gicumbi inzego zumutekano ziza gutahura ko ari imuntu ubyigira mu rwego rwogutera ubwoba abantu!igikoko kitavuga? umusaza yicarira akagikoraho? murebe nabo kirya ko atari abana nabagore batagira icyo bitwaza! ko kitararya abasore cg abagabo bitwaje inkoni cg umuhoro? Attention! yambara uruhu akitwikira mask!
Comments are closed.