Congo ku isonga ry'ibizigirwa mu nama ya AU
Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo buri ku isonga ku rutonde rw’ibizigirwaho mu nama y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) iteganyijwe tariki 31 Mutarama 2014 ikabera i Addis Abeba muri Ethiopia.
Iyi nama izahuza abakuru b’ibihugu 11 bashyize umukono ku mazerano y’I Addis Abeba yo kugarura amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari iziga ku ngingo ebyiri z’ingenzi zirimo n’iyi irebana n’Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Biteganyijwe ko kandi iyi nama izarebera hamwe ingingo 15 z’ibanze abakuru b’ibihugu bagaragaje ko ari zo zigomba kwibandwaho ndetse bakanasuzuma ibyavuye mu nama iherutse kubera Luanda mu gihugu cya Angola.
Iyi nama izeraba ibijyanye n’intuma z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo ndetse n’uburyo ingabo za Congo zaterwa inkunga zigahashya inyeshamba za ADF-Nalu
Ikindi kizigirwa muri iyi nama ni ukureba uburyo MONUSCO yafasha u Rwanda guhangana n’inyeshamba za FDRL zirimo abasize bakoze Jenoside, kuri iyi ngingo kandi na Leta zunze ubumwe za Amerika zizabigiramo uruhare.
Mary Robinson, Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga bigari avuga ko muri iyi nama azotsa igitutu Perezida Kabila akamusaba ko yakwihutisha ishyirwaho rya leta y’ubumwe, kwihutisha gusubiza mu buzima busanzwe abohoze ari inyeshyamba no gushyira mu ngabo bamwe mu bari mu mutwe wa M23.
Rfi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Birakwiye ko Kabila ajya mu murongo kubaka i gihugu afatanyije n’Abanyekongo atishinze abazungu baba bamushuka.ikindi n’uko hagendewe kuri ariya masezerano byose bigashyirwa mu bikorwa ntabwo abantu bahora bakwira imishwaro.
fdlr aho iri Kabila arahazi dore ko arizo zimurwanira zifatanyije na monusco yirirwa ikora amabi gusa no gutanga amakuru atagira aho ashingiye.gusa nimba USA ishakira afurika amahoro nta mananiza yunve ko inyeshyamba zose azo ziri hose Afurika yishyire hamwe izirwanye nta kujenjeka Kobler we ntashoboye kurwanya interahamwe ngo kuko ziza zirikumwe n’abagore n’abana babo.
Monucso se yahangana ite na FDRL kandi ari Somambike wayo. kereka nibapfa ibyo basangira kuko aho basarura ari hamwe. igiti nticyakwica imizi kuko ariyo gihagazeho.
ayo yose namayere yibihugu rutura kugira babone aho binjirira kandi muntambara yomukarere yaba abirabura twari maso twari kwirinda amahanga tukiyibaka twenyinye ntagushidikanya ko amerika irinyuma yamabi abera mukarere
naho abarwa byashoboka ko araba komisioneri ariko byose bizashira igihe nikigera
Comments are closed.