Amavubi U20 yatangiye kwitegura Sudan y'Epfo
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere aho iri kwitegura umukino uzayihuza na Sudan y’Aamjyepfo mu majonjora y’imikino yabatarengeje imyaka 20 umukino biteganywa kuzaba mu kwezi kwa Mata.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Richard Tardy ari gukoresha abakinnyi be imyitozo y’imbaraga aho bakora kabiri ku munsi mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, uyu mutoza kandi utangaza ko bagomba gukora cyane ngo bongere bitabire aya marushanwa ku nshuro ya kabiri.
Mu kiganiro yagiranye na RuhagoYacu yagize ati “icyo twe dushaka ni intsinzi kuko twe nta n’amakuru menshi dufite ku ikipe tuzahatana nayo kuko ni inshuro ya mbere bitabiriye aya marushanwa.”
Ndashaka gutegura ikipe nziza kuko dufite igihe kuko imbere hari amezi abiri yo kwitegura kuko ngomba kujyana ikipe ikomeye muri Sudan kugira ngo bizadufashe kuzana umusaruro mwiza bizadufasha kujya mu kiciro gikurikiraho.”
Ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 20 igifite akazi katoroshye dore ko nibasha gusezerera Sudan y’Epfo izahura n’ikipe y’igihugu ya Gabon nayo yayitsinda igahura n’amakipe ari hagati ya Siera Leonne, Ghana ndetse na Guinee.
Richard Tardy kandi afite gahunda yo kuzitabaza na bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina ku mugabane w’i Burayi, abo ni nka Mugabo Alfred ubarizwa mu ikipe ya Arsenal, abasore batatu bagiye kwiga mu ihsuri ry’umupira w’amaguru rya Valence (Neza Anderson, Yves Rwigema, Nkizingabo Fiston) ndetse na Shema Pacifique ubarizwa mu kiciro cya kane mu Bufaransa.
Amarushanwa ya CAN AYC 2015 agomba kubera mu gihugu cya Senegal, Amavubi aheruka kuyitabira mu mwaka wa 2009 ubwo iki gikombe cyaberaga mu Rwanda, aha Amavubi yasezerewe mu matsinda n’amanota ane gusa.
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com