Digiqole ad

Akarere ka Gisagara kakiriye urumuri rw’icyizere

Nyuma y’Akarere ka Huye, Urumuri rutazima rw’icyizere cyo kubaho Abanyarwanda bamaze kwiremamo nyuma y’imyaka 20 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Uyu uyu wa  27 Mutarama rwageze mu Karere ka Gisagara.

Urumuri rw'icyizere mu Karere ka Gisagara
Urumuri rw’icyizere mu Karere ka Gisagara

Uru rumuri rwakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Intumwa ya rubanda Mukandutiye Spéciose, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG  Mucyo Jean de Dieu, Senateri IYAMUREMYI Agustin, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara KAREKEZI Leandre, abakozi batandukanye b’Akarer ndetse n’abaturage batuye Gisagara.

Nyuma yo kwakira urumuri n’indirimbo yo kurwakira, umuyobozi w’Akarere KAREKEZI Leandre, yatanze ikaze, anagaragaza amateka akomeye n’ubukana byaranze Jenoside, kuko muri aka Karere ari ho havuka ababozi b’icyo gihe, ari n’aho uwari Perezida w’inzibacyuho Sindikubwabo yayoboye inama ubwe asaba abaturage ngo kutajenjeka bakagira vuba kwica abatutsi.

Yagize ati:“Tunejejwe n’uru rumuri, kuko rukomeza kurema umucyo mu mitima y’abantu, ahari umwijima watewe na politiki mbi na Jenoside hakajya umucyo, urumuri”.

Nyuma yo kureba filimi igaragaza muri make amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’isomo ryo kuyirwanya kugira ngo itazongera kubaho ukundi; Hatanzwe ubuhamya bw’abantu babiri, uwarokotse Jenoside Madamu Kampororo Francine n’uwakurikiranye ibyabaga kuko we atahigwaga muri icyo gihe bwana Sebazungu Emmanuel.

Bose bahurije ku rwango rwagiye rubibwa mu Banyarwanda rwo kwanga Abatutsi ari na rwo rwabaye imbarutso n’ubukana bwa Jenoside kuko mbere yarwo bari babanye neza bashyingirana, basabana amazi n’umuriro.

Hon. Spéciose Mukandutiye yashimye ko iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Ndora ngo kuko ari ho hacuriwe umugambi mubisha wo kurimbura abanyagisagara. Akaba asanga urumuri rukwiye gususurutsa abashyizwe mu mwijima w’icurabundi na Jenoside.

Yakomeje ashishikariza abaturage bari bitabiriye ari benshi kwitabira gahunda ya “Ndi umunyarwanda” kuko izatuma biyunga by’ukuri bakabana neza. Yasabye ababyeyi gusiga umurage mwiza mu bana.

Asaba by’umuwihariko abana n’urubyiruko gukurira mu Rwanda ruzira inzangano, bakishimira kuba mu gihugu aho abayobozi babashakira amahoro n’iterambere.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish