“Ngiye guhindura imikorere imwe ya muzika yanjye”- Jules Sentore
Jules Sentore umuhanzi mu njyana ya Gakondo nubwo rimwe na rimwe ashyiramo na R&B, aratangaza ko imwe mu mikorere ye agiye gusa naho ayihindura bitandukanye n’uko byari bisanzwe bimenyerewe cyane mu bahanzi.
Imwe muri iyo mikorere avuga, ni ukujya ashyira hanze indirimbo imwe hanyuma ubundi agakora indirimbo zo gushyira kuri album, bityo abantu bakajya bazimenyera umunsi umwe akaba ari nabwo zijya hanze yaba ku maradiyo ndetse n’ahandi hose.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Jules yagize ati “Ni byiza ko umuhanzi cyangwa undi muntu ahindura imikorere ya buri ku kintu akora wenda hari igihe usanga uhiriwe kurusha.”
Bityo rero niyo mpamvu abakunzi banjye ngiye kujya mbakorera indirimbo imwe izajya iba iri kuri album hanyuma izindi bakajya bazimenya zibatunguye ndimo kuzibaririmbira imbona nkubone ‘Live’.
Yagize ati “ubu ni uburyo bwo kureba ko wenda hagira ikintu gihinduka yaba mu buryo bw’imibereho y’umuhanzi cyangwa se no kurushaho gukundisha abanyarwanda ibihangano byacu binyuze mu kubatera amatsiko y’ibihangano uzabaha mu gihe kibatunguye.”
Yakomeje atangaza ko ubu icyo ahugiyemo ni ugukora amashusho y’indirimbo yakoranye na Teta Diana, ndetse n’andi ndirimbo ye ihimbaza Imana yise ‘Urabaruta’ izajya hanze mu minsi ya vuba aha.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
komereza aho muhungu wanjye…
Comments are closed.