Digiqole ad

“Impano yose wiyumvamo yakubeshaho”- Arthur

Nkusi Arthur, Umunyarwenya ukunzwe cyane akaba n’umunyamakuru, dore ko usanga kugeza ubu ibitaramo byinshi bijya kuba ari uko nawe ari mu bantu bazasusurutsa imbaga izaba yaje muri icyo gitaramo, aratangaza ko impano yose ishobora kubeshaho umuntu.

Arthur Nkusi umunyarwenya akaba n'umunyamakuru
Arthur Nkusi umunyarwenya akaba n’umunyamakuru

Uyu munyarwenya atangaje aya magambo nyuma y’aho kugeza ubu usanga izina rye rimaze kujya mu mitwe y’abantu benshi bitewe na none ko akenshi mu minsi y’ikiruhuko ‘week-end’ aba afite ibitaramo bye yateguye bikitabirwa cyane.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Arthur yatangaje ko asanga abantu bose bafite impano, ahubwo benshi muri bo bakaba batanazi ko bazifite.

Gusa akomeza atangaza ko mu gihe wumva wiyumvamo impano iyo ari yo yose washaka uko uyishyira ahagaragara kugira ngo igire icyo yakumarira mu buzima.

Kimwe mu bintu avuga ko byamufashije kugera aho ageze ubu, ni ugutinyuka agakora ibintu bye ntacyo yitayeho cyangwa ngo atekereze ibintu bishobora kumuca intege.

Arthur amaze kugira amazina menshi cyane abantu bamuziho kurusha uko bazi amazina ye bwite, ayo mazina harimo, Rutura, Karokaro ndetse n’andi menshi.

Reba uburyo Arthur asetsamo mu mashusho.

Joel Rutaganda
UM– USEK.RW

en_USEnglish