Rulindo: Abaturage barasabwa guhashya ubunebwe
Abaturage bo mu Karere ka Rulindo barasabwa kurwanya ubunebwe bongera ingufu zo kwirindira umutekano kuko ngo aho umutekano utari nta terambere rishobora kugerwaho
Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu karere ka Rulindo DPC Gasangwa Marc watangaje ibi, yabwiye abaturage ko umutekano ari we kingi ya byose abakangurira kwirinda ubunebwe kugira ngo babashe kuwicungira.
Uyu mu yobozi kandi yanabasabye kwirinda ihohoterwa, bakirinda amakimbirane mu miryango, bakanahashya ubunebwe kuko abadafite ibyo bakora ari bo bateza umutekano muke.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Niwemwiza Emilienne n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mulindwa Prosper bari baje muri uyu muganda, bashimiye abaturage bari bitebiriye uyu muganda ku bwinshi.
Babasabye kurushaho kwitabira ubwisungane mu kwivuza kuko bibafitiye akamaro kanini kandi bakanirinda ibihano bizahabwa abatarafata ubwisungane mu kwivuza, kuko itegeko rihana abadafite mituweli ryamaze gutorwa.
ububiko.umusekehost.com