“Mpamya neza ko izuba rizandasira umunsi umwe”- Gisa
Gisa Cy’Inganzo umuhanzi ukiri muto ukora injyana ya R&B benshi bakunze kuvuga ko yaba ari umwe mu bahanzi bafite icyerekezo cyiza muri muzika, aratngaza ko umunsi umwe ashobora kuzagera aho yifuza kugera ari na byo yavuze ko izuba rizamurasira.
Uyu muhanzi wagiye avugwaho ko yaba adakunze kumvikana n’abamuyobora muri muzika ‘Managers’ ndetse n’aba producers bakoranye na we indirimbo, kuri we asanga ahubwo hari ikiba kihishe inyuma y’ibyo byose.
Mu kiganiro n’Umuseke, Gisa yagize ati “Nzi neza ko Imana yampaye iyi mpano yo kuririmba ari uko izi aho bizangeza, rero mpamya ntashidikanya ko izuba umunsi umwe rizamurikira.”
Yakomeje atangaza ko afite gahunda nyinshi mu mwaka wa 2014 zirimo gukora indirimbo nyinshi kandi nziza, kimwe n’uko ashaka kugira umuhanzi bakorana indirimbo ukomeye wo mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda.
Gisa ubu ari mu bahanzi bakoze cyane mu mwaka wa 2013 bakora injyana ya R&B, bahatanira ibihembo bya Salax Award kimwe na Bruce Melodie, Christopher, Knowless na Edouce.
Umva indirimbo nshya ya Gisa yise ‘Je t’aime’ ikunzwe cyane
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com