Luc Eymael yaje mu Rwanda kumvikana na Rayon
Umutoza ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi Luc Eymael yaraye ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana mu saa tatu z’ijoro, yaje kumvikana amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports ngo ayibere umutoza mushya, biteganyijwe ko kuva kuwa kabiri azatangira gutoza iyi kipe.
Akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah ndetse n’umunyamabanga mukuru w’iyi kipe Gakwaya Olivier, Team Manager Thierry Hitimana n’abandi.
Luc Eymael umutoza w’imyaka isaga 55 yahoze atoza ikipe ya Leopards yo muri Kenya ubu yari mu gihugu cye cy’amavuko nyuma yo gusezererwa n’iyo kipe.
Mu magambo make yatangarije ikinyamakuru RuhagoYacu dukesha iyi nkuru yagize ati “ngomba kubanza nkareba ikipe ku mukino uzayihuza na Kiyovu nyuma y’akaruhuko ko ku wa Mbere tugatangira imyitozo kuwa Kabiri”
Luc Eymael yatangaje ko aje mu kazi kandi ko agomba kwitegura Shampiyona.
Yatangarije abanyamakuru ko yari asanzwe afite amakuru kuri Shampiyona y’u Rwanda bityo ko gukora akazi ke bizamworohera.
Ati “nari mfite amakuru mbere nziko Rayon Sports ariyo kipe ya mbere mu Rwanda igira abafana kandi ifite uburambe muri Shampiyona, nziko na APR FC ariyo mukeba wayo iyirusha ibigwi gusa umwaka ushize igikombe cyatwawe na Rayon Sports”
Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports Gakwaya Olivier we yavuze ko nubwo uyu mutoza yageze mu Rwanda atarumvikana n’ikipe ya Rayon Sports, ariko ngo afite ikizere ko birangira vuba agatangira akazi.
“tugiye gitangira ibiganiro kandi uyu munsi afite umwanya wo gukurikira ikipe ubwo iraba ikina na Kiyovu Sports kandi nyuma yaho turifuza ko yahita atangira akazi” Gakwaya Olivier.
Luc Eymael ni umwe mu batoza bazwi mu karere k’ibiyaga bigari.
Yaciye mu makipe nka Vita Club(RDC) ndetse na AFC Leopards(Kenya) aho yavuye kubera umusaruro muke.
Uyu mutoza yaciye kandi muri FC Missile (Gabon) ndetse na MC Oran muri Algeria aha akaba yeregukanye igikombe.
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nikaribu iwacu gusa amenyeko tumutezeho byi nshi
Mwe muba mwima abanyarwanda akazi mugatuma amafaranga yambuka imipaka kandi hari abanyarwanda BAbishoboye!••• njyewe kuko mbyunva••
Comments are closed.