Digiqole ad

Igikombe cy'Amahoro 2014 kizatangira guhatanirwa muri Werurwe

Mu kwezi kwa Werurwe tariki ya 15 ni bwo igikombe cy’Amahoro 2014 kizatangira guhatanirwa, mu gihe iri rushanwa ryegukanwe mu mwaka ushize n’ikipe ya AS Kigali.

Ubwo Minisitiri w'Umuco na Siporo, Mitali Protais yatangaga igikombe cy'Amahoro ku ikipe ya As Kigali mu mwaka ushize
Ubwo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais yatangaga igikombe cy’Amahoro ku ikipe ya As Kigali mu mwaka ushize

Ibi byatangajwe mu nama yabereye ku cyicaro gikuru cya FERWAFA kuwa gatanu, hakaba harahise hakorwa na tombola y’ukuntu amakipe agomba guhura dore ko amakipe aragera kuri 33 ari yo azitabira irushanwa.

Amakipe abiri yabaye ayambere ubushize, ni ukuvuga AS Kigali yacyegukanye na APR FC yabaye iya kabiri  ntazakina imikino y’amajonjora, gusa kubera amakipe ari igiharwe hazabaho umukino nkemuramaka (Match de barrage) mbere yo kwerekeza muri 1/16.

Ikipe ya Rwamagana na Kaminuza (UNR) ni zo zigomba gukina umukino nkemuramaka mbere yo kwerekeza muri 1/16 nyuma izatsinda ikazahatana na AS Kigali ibi bizatuma amakipe aba 32.

Uko amakipe azahura

  • SUNRISE FC VS RAYON SPORTS
  • POLICE FC VS BUGESERA FC
  • ETOILE DE L’EST VS ETINCELLES FC
  • KIYOVU SPORTS VS ISONGA FC
  • GICUMBI FC VS UNITY FC
  • MARINES FC VS SEC FC
  • GASABO FC VS MUSANZE FC
  • AKAGERA FC VS APR FC
  • INTERFORCE VS AS MUHANGA
  • INTARE FC VS KIREHE FC
  • SORWATHE FC VS ASPORT
  • PEPINIERE FC VS ESPOIR FC
  • ESPERENCE FC VS VISION FC
  • UNITED STAR VS AMAGAJU FC
  • VISION J. N. VS MUKURA V.S
  • (RWAMAGANA cg UNR) VS AS KIGALI.

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish