“Mico nzamucishaho akanyamfu k’ingumi yo mu matama”- International Hit
Senderi International Hit, umuhanzi mu njyana ya Afro-beat, aratangaza ko adashobora kwihanganira ibyo umuhanzi mugenzi we Mico The Best akomeje kugenda amuvuga hirya no hino, kubwe rero ngo ikiza gukiza ibi byose ni uko agomba kumunyuzaho akanyamfu, katari inkoni isanzwe ahubwo ngo azamukubita igipfunsi mu itama.
Mu gihe Senderi International Hit arimo kumenyekanisha indirimbo yakoranye n’umuraperi Jay Polly bise ‘Umuvuduko, aravuga ko yababajwe no kuba akoresha imbaraga nyinshi ngo agaragarize Abanyarwanda ubuhanga n’ubushobozi bwe, ku rundi ruhande umuhanzi mugenzi we bakabaye buzura kubera bahuriye ku njyana ya Afro-beat akagenda amusenya.
Amwe mu magambo Senderi afata nko kumusenya, arimo ayo ngo yabwiwe n’abafana be, ko bumvise Mico The Best avugira mu kabari ko atakabaye yiyita ‘Hit’ bishatse kuvuga ugezweho, ahubwo ko yakiswe Senderi Eric gusa.
Muri ako kabari kandi ngo iyo bacurangaga indirimbo za Senderi, Mico yahitaga avuga ngo bazikuremo.
Senderi ati “ibyo ntabwo ari ubunyamwuga (professional), ubundi iyo uri professional urareka abafana bakihitiramo.”
Senderi International Hit ariko ngo ntateganya kubirekera aho, ahubwo arateganya guhana Mico the Best.
Mu kiganiro twagiranye agira ati “Mico sinakwirirwa nterana nawe amagambo kuko ni umwana muto cyane, ahubwo aho guterana amagambo namunyuzaho akanyamfu.”
Abajijwe uko ateganya kumunyuzaho akanyafu, Senderi ati “Ni nk’ikofi, kuko ni umwana ntakibazo byatera, kuko iyo uhana umwana umukubita nk’agashyi mu itama, ni nk’igipfunsi mu matama doreko nabonye amaze no gukura kugira ngo ntazongere kugenda amvuga.”
Nyuma yo kumva ibyo Senderi yatangaje twaganiriye na Mico The Best agira icyo avuga kuri ayo magambo akarishye International yatangaje.
Mico yagize ati “Njye ntabwo mfite ikintu nasubiza Senderi, keretse iyo aba ari nka Uncle Austin wenda nakavuze ko afite icyo ashaka kugeraho. Naho Senderi we ni ukwivunira ubusa sinaterana nawe amagambo kuko ubusanzwe ni umufana wanjye.”
Ubusanzwe, amakimbirane y’abahanzi arasanzwe ariko si kenshi bikunze kumvikana umuhanzi yigamba mu itangazamakuru ko ateganya gukubita mugenziwe, by’umwihariko mu Rwanda hari amategeko ahana umuntu uwo ariwe wese wahohotera mugenzi we mu buryo butandukanye.
Rutaganda Joel
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
biba bintangaje ibintu nkibyo ako nka senderi koko ujya musaza aba ali mumaki mbegaaa oya namwe banyamakulu mumugaye peeeeee turabatumye
abahnz nyrwand sibakagmbye guta umwany mubintu bibasnya ahbwo bakgomby gushak i bibubak
ndumiwe,azareke umuziki ajye muri box wenda byo yaserukira u Rwanda.
Ndambiwe aba bashishuzi
sinamakosa
Ariko Senderi Yagiye YIYUBAHA ntajya amenya ko ntaho ahuriye na bariya bana. Iyo ukinnye n’imbwa irakuruma, none rero Senderi ibyo bigambo byawe nibyo bizaguhindura KENYEJI, sinja numva ngo wabayeho ijeshi. Abo bana bareke bavuge wowe ukore ibyawe, nibitungana bizaba ari amahirwe kuri wowe. ariko ureke kujya ubona abanyamakuru bagusaza, baze nawe si ugutogota ukarusha ikimoto gishaje. Courage.
sure,uyu mugabo ari muri retour d’age arasebya urungano!
Ari umnyamakuru wazanye iyi nkuru, ari abayivugaho mwese mwagiye HS ni ukuvuga hors sujet, iruhande rw’igitekerezo pe! Kuko uwo wiyise international Hit, avuga uko azagenza uwiyise the Best, bigaragara ko yateraga urwenya, ashaka gusetsa,ariko abandi mwabiremereje. Ahubwo na the Best nawe yasubije neza, none mwe mutangiye kubahanganisha kandi ntanaho biri. Hari uwavuze ngo igisaza, yibeshye cyane, kugeza ubu abakuze nibo bakomeye mu muziki nyamuziki. Naho iby’abato byo kwiyitiranya n’ibisimba, n’intwari za kera batanazi, kwiha amazina akanga bigaragaza imbaraga nke mu gikorwa bakora. Makanyaga, Masabo, Byumvuhore, Matata, Pierre Bachelet, Jim Reeves, Don Williams, Robert Marley, Lionel Richie, Michael Jackson, Peter Tosh,n’abandi…, ntibyabasabye kwiyiranya n’ibirura ngo bamenyekane. Mukore umuziki, mukore imyitozo, muve mu matiku.
ariko rero mbabwire mwa bantu mwe,uziko abanyafrica kuzatera imbere bizatugora cyane kabisa,ubundi izo mbaraga bakoresha muguhimba indirimbo zitagira epfo na ruguru banirirwa mu matiku bazikoresheje mukujya guhiga ubwenge hamwe no kwihangira imirimo byafasha africa muri rusange,naho leta yacu nayo irabashigikira mu korora ubunebwe,bagiye bafata ayo mafranga batanga muri za guma guma bakayubakamo amashuli cyangwa bagafata umunyeshuli watsinze bakamwishyurira amashuli akajya kwiga hanze,cyangwa bagafata abana batagira kivurira bakabashyira mu mashuli?aho kugirango bafate umuntu umwe bamuhe ama million.kandi igihugu kirakenye ariko bagafata umuntu umwe bakamuhembera ko azi kuririmba,ubwo nabandi bose bazumva ko bagomba kujya muma studio kuririmba.nonese murumva hari ukundi korora ubunebwe kurenze kuruko?nonese murumva africa nituguma turabo kuririrmba haraho tuzagera?iyo umwe yahawe ama million niho hava amatiku nu rwangano
Amafranga bakoresha ni aya illuminati, bategekwa uko agomba gukoreshwa.Wari wabona abantu bitabira ibitaramo uko bangana? Uzi uko amatike agura,yewe niyo byaba ari ubuntu,urubyiruko nka ruriya warutumira mu nama y’umutekano udakoresheje ingufu ukarubona? Isi iradusize, ahubwo iperuka yatugereyeho naho wowe uracyari mu mpuhwe z’ubumuntu!Imana idutabare.
haahhahah
Ibi nibyo kanyombyab yise ubusutwa. umuntu w’umugabo arihandagaza akavuga ngo bagenda bamvuga. ziragwira ni umwana w’umunyarwanda.
Abahanzi nyarwanda!!!!!!!!!!! Mwese muri fake,,,Ibi Biragaragaza Education level Muriho…..
huuuu>makanyaga wumve akome uwo mwanya ntiyawubona.ariko umuntu akora umuziki ngo amenyekane cg ngo atange ubutumwa niaho bipfira umwe ngo zahabu yange undi ngo bye bye.niyo yikomereza izo kwibuka nibura zigafasha abanyarwanda kwibuka.nako ngo nabakobwa bazanbara ubusa ariko bamenjywe da. uwampa ayo mafr mupfusha ubusa akanyima ubwo bwenge buke bwanyu.
Comments are closed.