Digiqole ad

Umukino wa Kiyovu na Rayon watangiye kuvugisha abafana

Ku cyumweru tariki 26 Mutarama kuri Stade Amahoro ni bwo ruzambikana ku makipe abiri y’amakeba ari yo Kiyovu Sports na Rayon Sports, aya makipe asanzwe afite abakunzi batari bake muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Myugariro Mukamba Musombwa afite akazi katoroshye imbere ya Kagere Meddie wa Rayon
Myugariro Mukamba Musombwa afite akazi katoroshye imbere ya Kagere Meddie wa Rayon

Uyu mukino uzakinwa amakipe yombi yuzuye kuko nta mukinnyi utemerewe gukina kuri buri kipe, ndetse nta n’umukinnyi n’umwe urwaye cyangwa wavunitse.

Ku ruhande rwa Rayon Sports ariko umutoza Didier Gomes yayivuyemo, akaba ari we wayitoje ku mukino ubanza ubwo banganyaga; na ho Kiyovu Sports ntizaba ifite umutoza wungirije Kalisa François kuko yahawe ibihano n’ikipe ye.

Rutahizamu wa Rayon Sports Kagere Meddie ubu aranganya ibitego na Julius Bakkabulindi bose bafite ibitego birindwi buri umwe mu gihe Cedrik Hamiss afite ibitego bitandatu akurikirwa na Mussa Suva wa Kiyovu ufite ibitego bitanu.

Ikipe ya Kiyovu ubu iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 25 naho mukeba wayo Rayon Sports, ari ku mwanya wa kabiri n’amanota 31.

Uyu mukino ariko benshi batunguwe no kuba uhenze kuko itike ya macye yo kwinjira iri ku 2000Frw.

Umutoza mushya wa Rayon Sports Mbusakombi Billy, wanayikiniye mu bihe byashize atangaza ko umwuka ari mwiza mu ikipe kandi ko abakinnyi be biteguye umukino wo ku cyumweru.

Yannick Adam, umufana wa Kiyovu Sport yahigiye gutsinda Rayon Sports
Yannick Adam, umufana wa Kiyovu Sport yahigiye gutsinda Rayon Sports

Umwe mu bafana ba Kiyovu witwa Adam Yannick yabweiye UM– USEKE na bo biteguye, yagize ati “Jyewe nk’umukunzi, icyo nakubwira ni uko ikipe imeze neza, abakinnyi bose barahari nta n’umwe ufite ikibazo ndumva nizeza abakunzi n’Abanyarwanda muri rusange ko tuzareba umukino mwiza kandi unogeye ijisho.”

Yongeyeho ko akurikije imyitozo ikipe imazemo iminsi, kuva kuwa kabiri biteguye intsinzi ndetse ngo Rayon Sport nireba nabi izamera nka Musanze FC yanyagiwe ibitego bitandatu ku busa. Ngo abakinnyi n’abakunzi ba Kiyovu bafite akanyamuneza.

Yagize ati “Rayon Sports baratwara amafaranga natwe dutware amanota atatu n’ubwo bazamuye ibiciro.”

Ubwo ikipe ya Kiyovu mu mukino uheruka yanyagiye ikipe ya Musanze FC, mukeba wayo Rayon Sports yo yatsinze ikipe ya Gicumbi iwayo 2-0, uyu mukino w’ishiraniro utegerejwe n’Abanyarwanda benshi. Ibiciro biteye ku buryo ahasanzwe umuntu azishyura amafaranga 2000, na 5000 ku hatwikiriye na ho muri VIP ni Frw 10 000.

Tuyisenge Pekeyake na Mussa Suva ni bamwe mu bakinnyi bitezweho byinshi muri uyu mukino ku ruhande rwa Kiyovu
Tuyisenge Pekeyake na Mussa Suva ni bamwe mu bakinnyi bitezweho byinshi muri uyu mukino ku ruhande rwa Kiyovu
Umukino uheruka warangiye myugariro Sibomana Abuba ahawe ikarita itukura
Umukino uheruka warangiye myugariro Sibomana Abuba ahawe ikarita itukura
Ubusanzwe umukino uhuza Kiyovu na Rayon uba ari ishiraniro
Ubusanzwe umukino uhuza Kiyovu na Rayon uba ari ishiraniro
Ubusanzwe umukino uhuza Kiyovu na Rayon uba ari ishiraniro
Ubusanzwe umukino uhuza Kiyovu na Rayon uba ari ishiraniro
Rutahizamu Julius Bakkabulindi ni umwe mu nkingi za mwamba Kiyovu izifashisha
Rutahizamu Julius Bakkabulindi ni umwe mu nkingi za mwamba Kiyovu izifashisha

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • TWITEGUYE GUTSINDA URUCACA. GIKUNDIRO OYEEEEEEEEEEEEE.TUKUR’INYUMA MU BIHE BYOSE. KIYOVU IRARY’IBITEGO UBUNDI IJYE KWIRIRA ISOMBE

  • Que Dieu nous les apporte les trois points! Oooooye Kiyovu

  • Rayon courage,tukuri inyuma,amanota atatu arakenewe.

Comments are closed.

en_USEnglish