ICC ikomeje gutinza urubanza rwa Uhuru Kenyatta
Urukiko mpuzamahanaga mpanabyaha ICC urukomeje kugenda biguru ntege mu gutangiza urubanza ruregwamo umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta ukurikiranyweho kugira uruhare mu mvururu za nyuma y’amatora yo muri 2007.
Umushinjacyaha mukuru wa ICC Fatou Bensouda yasabye ko uru rubanza rwa kongera rugasubikwa ngo kuko akeneye umwanya wo kubanza gukusanya ibimenyetso.
Bensouda avuga ko impamvu nyamukuru yatumye asubika uru rubanza ngo ni uko yatakaje abatangabuhamya babiri biganzi. Kugeza ubu akaba atarabona ibimenyatso simusiga bishobora gutuma atangiza uru rubanza.
Bensouda avuga ko mu kwezi gushize umwe mu batangabuhamya bashinja Kenyatata bamubwiye ko atagifite inyota n’ubushake byo kurega umukuru w’igihugu cye. N’aho umutangabuhamya wa kabiri we ngo aherutse kuvuga ko ibyo yatangaje ari ibinyoma byambaye ubusa.
Kenyatta araregwa ibyaha bitanu byo kubangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu mvururu zakurikiye amatora yo muri 2007 zigahitana abantu bagera ku 1000 abandi bakava mu bya bo
Kenya ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika byokeje igitutu ICC iyisaba kwirenganziza imanza ziregwamo Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida William Ruto.
Urubanza rwa Ruto rwo rwaratangiye, akurikiranyweho gutegura no gushyira mu bikorwa imvururu zahitanye abantu 1000.
Kugeza ubu ICC nti rashyiraho itariki ntakuka urubanza Kenyatta ruzabaraho.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
bakureke ,nabo ntawabakurikiranye kandi ibyobakora sibyiza ,bakureke bikuziza inzangano zubusa.ukuri nabo ntakobazi ,bakuzi ntibareka ibiba byose barebera bakigira za nyoni nyinshi.
KENYATTA power uri umugabo bakuveho izo mbwa
Comments are closed.