Digiqole ad

“Ibidukikije bigira uruhare ku hazaza h’igihugu”- Dr Harebamungu Mathias

Mu gikorwa cyo gukangurira abana kubungabunga ibidukikije no kwigira ahantu hahehereye cyabereye ku ishuri GS Musave riherereye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 23 Mutarama 2014, umunyamabanga wa leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye Dr Harebamungu Mathias yavuze ko ibidukikije bigira uruhare kuri ejojo hazaza h’igihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Dr Harebamungu Mathias
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Dr Harebamungu Mathias

Iki gikorwa cyateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikisheje REMA gikigamije  gukangurira abana kwigira ahantu hahehereye bagera no mu ngo bagafasha Leta gukangurira ababyeyi kubungabunga ibidukikije bishingiye  ku isuku n’isukura.

Dr Harebamungu yavuze ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima  bifite uruhare mu kugira igihugu gitoshye.Yagize ati:“Turi gutegura ejo hazaza h’igihugu, turakangurira ababyeyi gufatanya n’abana kubungabunga ibidukikije,… inzego zose zikwiye kubihagurukira kuko biri mu mihigo y’ibigo by’amashuri.

Niyongabo Jean Damascene umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Katarara mu Karere ka Bugesera avuga ko mu kigo ayoboye bafite ibikorwa by’indashyikirwa harimo gutera ibiti, gahunda z’isuku n’isukura ndetse no gufata neza ubutaka.

Mu kiganiro na UM– USEKE yagize Ati:“Twakoze ubusitani bw’ishuri harimo imbuto ziribwa, ibitanga igicucu n’ibikurura umuyaga, ubutaka bwari bwambaye ubusa ari ubutayu ariko ubu uhageze wasanga abanyeshuri bafite umwuka mwiza.

Abayobozi mu nzego zitandukanye
Abayobozi mu nzego zitandukanye

Zimwe mu mbogamizi zagiye zigaragara muri iki gikorwa harimo imyumvire y’ababyeyi ndetse bakayikongeza mu bana, ngo hari n’abayobozi b’ibigo  by’amashuri bahabwa inkunga bakumva ko batashyiraho uruhare rw’ikigo ngo bongere ibikoresho ndetse n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu bigo bya bo.

Ibi bikorwa byatangijwe ku munsi w’ejo ubukangurambaga bukaba bwaratangiye mu mwaka wa 2005.

Abanyeshuri barimo gukangurirwa uko bagomba kubungabunga ibidukikije
Abanyeshuri barimo gukangurirwa uko bagomba kubungabunga ibidukikije
Minisitiri w'Umutungo kamere Stanslas Kamanzi arimo gutera igiti
Minisitiri w’Umutungo kamere Stanslas Kamanzi arimo gutera igiti
Umuyobozi wungirije muri REMA Collette Ruhamya
Umuyobozi wungirije muri REMA Collette Ruhamya
Umuyobozi w'ikigo cya Katarara Niyongabo Jean Damascene
Umuyobozi w’ikigo cya Katarara Niyongabo Jean Damascene
Abana bakoze udukino dukangurira kubungabunga ibidukikije
Abana bakoze udukino dukangurira kubungabunga ibidukikije

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish