Digiqole ad

Young Grace yasobanuye icyo ijambo ‘Bingo’ rivuga

Abayizera Housna Grace umwe mu bahanzikazi bakora injyana ya HipHop ndetse banakunzwe muri kino gihe, yagize icyo atangaza ku ijambo yitiriye indirimbo ye yise ‘Bingo’.

Young Grace
Young Grace

Hari hashize igihe abantu benshi bibaza icyo iryo jambo ‘Bingo’ rivuga dore ko bamwe mu bahanzi Nyarwanda bakora HipHop usanga badakunze gukoresha amazina y’amatirano.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Young Grace yagize ati:“Umuhanzi ubusanzwe agomba gushaka ikintu gituma umuntu ashobora kwibaza ku gihangano cye, ni yo mpamvu nakoresheje iri jambo rya ‘Bingo’ rikunzwe gukoreshwa mu gihugu cy’ u Butariyani ugenekereje mu Kinyarwanda rishatse kuvuga ‘gushimangira’.

Buri gihe nakundaga kurivuga kubera kuryumva biza gutuma nshakisha n’icyo rishatse kuvuga bityo nkora indirimbo nitiriye iryo jambo ‘Bingo’, abantu benshi bari bamaze igihe bambaza icyo ryaba rivuga”.

Nyuma yo gukora amajwi y’iyo ndirimbo ‘Bingo’, Young Grace yamaze gushyira hanze n’amashusho yayo.

Reba amashusho ya ‘Bingo’.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • wow kbsa yng grace akomeje kwitwara neza kbsa’keep it up njye nkurinyuma kdi ndakwemera

  • ndakwemera mwana muto kdi video nayibonye nikosora pe!komerezaho urabizi

  • bingo niyo mbyino,video iraceka iri kudukoryo twinshi,creativite imyambarire myiza cyane

  • sha urashoboye kabisa

  • Yah! Ubundi BINGO rikoreshwa cyane muri KOREA umuntu agaragaza ko yishimiye ikintu .

  • uyu mwana aranyemeje kabisa, iyi video irimo ikosora kweli n’ubwo amagambo yoooo…..anyway big up mwana wacu.

Comments are closed.

en_USEnglish