Amavubi U20: 24 bagomba gutangira imyitozo bashyizwe ahagaragara
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 24 bagomba gutangira imyitozo bitegura amajonjora y’imikino ya nyuma y’igikjombe cy’Afurika muri icyo cyiciro.
Ikipe umutoza yahamagaye igizwe cyane n’abakinnyi bakina mu cyiciro cya mbere, iyi kipe kandi igomba gutangira imyitozo tariki ya 26 Mutarama.
Abakinnyi nka Emery Bayisenge, Rusheshangoga Michel, Mubumbyi Barnabe, Umwungeri Patrick ntibagaragaye mu kipe kuko bo bamaze gutera intambwe ikomeye ubu babarizwa mu Amavubi makuru aha bahariye abandi bakiri bato kuzamura impano yabo.
Gusa muri iyi kipe rutahizamu wa Mukura VS, Ciza Hussein uyu wavuye mu gihugu cy’Uburundi arashidikanywaho n’abakunzi ba ruhago hano mu Rwanda ko ashobora kuba arengeje myaka 20, uyu yanakinnye imikino ya CECAFA iheruka kubera muri Kenya.
Amakipe y’Ibihugu 43 ni yo agomba gutangira imikino y’amajonjora, igikombe cyo kizahatanirwa umwaka utaha wa 2015 i Dakar muri Senegal.
Abakinnyi bahamagawe
- Kwizera Olivier (APR FC)
- Sekamana Maxime (APR FC)
- Rutanga Eric (APR FC)
- Kakira Suleiman (APR FC)
- Mukunzi Yannick (APR FC)
- Nova Bayama (APR FC)
- Niyigena Jules (APR FC)
- Sibomana Patrick (APR FC)
- Bishira Latif (AS Kigali)
- Niyonzima Jean Paul (AS Kigali)
- Mushimiyimana Mohamed (AS Kigali)
- Cyiza Hussein (Mukura VS)
- Ndatimana Robert (Rayon Sports)
- Bizimana Djihad (Rayon Sports)
- Ombolenga Fitina (Kiyovu Sports)
- Benedata Janvier (Kiyovu Sports)
- Ndayishimiye Celestin (Kiyovu Sports)
- Irakoze Gabriel (SEC)
- Senzira Mansour (Isonga FC)
- Samba Cedric (Isonga FC)
- Kimenyi Yves (Isonga FC)
- Iradukunda Bertrand (Isonga FC)
- Fikiri Gabriel (ASPOR)
- Imanishimwe Emmanuel (ASPOR)
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
amavubi n’ayakera gatete agikina naho ubu umupira uburezi murwanda byararangiye tu.
kabisa muzambabarire mwihangane muhamagare umuzamu wa espoir fc. kuko ajynye nigihe abobandi nabo ntakibazo ariko mureke tumurebe nawe uko yakwitwara mumarushanwa nkayo, ndori,bakame, babe bihanganye gato kidogo turebe uwo type ufite 1.20m tumuhe amahirwe!
Comments are closed.