Digiqole ad

Sudani y’Epfo: Salva Kiir arashinja UN gufasha inyeshyamba

Perezida w’igihugu cya Sudani y’Amajyepfo arashinja abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu gihugu cye kuba ku ruhande rw’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi ndetse zari zanacuze umugambi wo kumuhirika.

Salva Kiir
Salva Kiir

Umubano hagati y’Umuryango w’Abibumbye n’iki gihugu usa n’uwajemo  agatotsi  kuva aho  imvururu zadukiye  muri iki gihugu abantu benshi bagapfa abandi bagahunga.

Nyuma y’ukwezi kumwe imirwano itangiye hagati ya guverinoma n’abashyigikiye uwahoze ari visi perezida w’iki gihugu Riek Machar, umuryango w’Abibumbye wahise utangira kugirana ibiganiro  na guverinoma ya Sudani y’Epfo.

Perezida Salva Kiir atunga agatoki uhagarariye abakozi ba UN muri iki gihugu gushaka kuba umwe mubayobozi b’iki gihugu ndetse anavuga ko UN nta gaciro yigeze iha guverinoma ya Salva Kiir.

Umuvugizi wa Perezida Salva kiir yavuze ko  guverinoma  yakomeje gushotorwa  UN ikicecekera ahubwo igakomeza gushyigikira inyeshyamba zitwaje intwaro no kuzicungira umutekano aho zari ziri mu nkambi ya Bor ho mu Murwa mukuru wa gace ka Jonglei.

Mu kiganiro ya giranye n’ikinyamakuru Aljazeera dukesha iyi nkuru kandi Salva Kiir ahakana ibirego by’Umuryango w’Abibumbye bivuga ko ingabo z’iki gihugu zishoye mu byaha by’intambara.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nubundi niko babaye abazungu, ubwo niba mwaragiranye ikibazo nushaka wivireho neza nahubundi bishire kera bazaguhirika. ntabwo wari wabamenya, uzababona gusa amahirwe wagira keretse uwo mwagiranye ikibazo ari umuntu umwe numwa ushaka ubwo butegetsi bwawe, ahoho wagerageza gutera imigeri kdi niba bitararenga inkombe hita umutanga muri America wemere gutanga petrole kubwinshi nahubundi azaguhirika mba kwambuye cg se uzambaze niba ugirango ndakubeshya. Umva Nyakubahwa genda umutange kubwenge naho nugomeza ukambara iyo ngofero ndeba azaguca hasi mba nkuroga uzarya umukungugu nka kagasimba.ahaaa rekja nkwihorere niba utabyumvise ni akazi kawe.

  • kuki abantu bapfa ubutegetsi kugeza aho wemera gupfa koko, none se Machar ni umunyamahanga wateye igihugu kuki se we atategeka igihe kirageze ngo Kiir ahe abaturage amahoro biti ihi se abe yemeye gutagangara. mujye mumenya ubwenge niko bibiliya ibivuga.

Comments are closed.

en_USEnglish