RDC: Inyeshyamba FNL zigabije agace ka Uvira
Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi FNL ziri muri Congo Kinshasa zigabije uduce dutandukanye twa Uvira zikora ibikorwa by’ihohotera, zirasahura ndetse ziranashimuta.
Izi nyeshyamba ziraye mu duce twa Mushule, kagogo na Manana turi mu Mujyi wa Uvira uherereye muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko radiyo okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Iyi radiyo kandi itangaza ko inyeshyamba za FNL zafashe ku ngufu abagore babiri bo mu gace ka Mushule. N’aho mu duce twa Kagogo na Manana zisahura ibiribwa n’amatungo y’abaturage ndetse zinashimuta umuturage wari utuye ahitwa Kalazi ho muri Mushule
Andi makuru kandi avuga izi nyeshyamba zanagenda zita muri yombi umuntu wese ukekwaho gukorana n’ingabo za FARDC kuko zitumvikana n’zi nyeshyamba kuva zameneshwa zikerekeza muri bice bya Itombwe.
FNL ni umutwe w’inyeshyamba watangiye mu w’1994 uyobowe na Agathon Rwasa ufite abarwanyi bagera ku bihumbi 3000.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ibya DRC ni amayobera matagatifu.
Ariko inda we , satani yayidutegeyeho cyane peee ngo buriya ni umutungo wo muri congo barangamiye
aha, ndabona Kongo itorohewe
Ubwose kandi muravuga ko ari u Rwanda? mwakwemeye ko ntabuyobozi iki gihugu kigira mukareka gushakishiriza aho kitari?
Se za ngabo za UN zirihe?kandi ko ngo zishinzwe kwirukana imitwe y`inyeshyamba zose zibigeze he?
RDC nikemure ibibazo byayo Maze inzirakarengane zitahashyirira.
Comments are closed.