Makerere- Umubare w’abanyeshuri batsinda neza waragabanutse
Muri uyu mwaka abanyeshuri barangiza batsinze neza ku cyiciro cya mbere (First Class) muri kaminuza ya Makerere iherereye mu gihugu cya Uganda waragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize wa 2012.
Iyi kaminuza itangaza ko muri uyu mwaka abanyeshuri babaye indashyikirwa abakaza mu cyiciro cya mbere (First Class) bangana 244 mu gihe umwaka ushize bari 248.
Kaminuza ya Makerere irateganya umuhango wo kwambara kuva kuri uyu wa gatanu tariki 28 kugeza tariki 31 Mutarama 2014. Abanyeshuri 12 616 mu byiciro bitandukanye akaba ni bo basoje amasomo ya bo muri iyi kaminuza.
Urutonde rw’abanyeshuri bazarangiza rufitwe na Newvision dukesha iyi nkuru rugaragaza ko abanyeshuri 11103 bazamabara ari abarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza , 1192 akaba abarangije icyikiro cya gatatu cya kaminuza, 51 ni abazahabwa impamyabumenyi y’ikirenga,2013 ni bari hagati y’icyiciro cya kabiri cya kminuza n’icyiciro cya gatatu(Post graduates diploma)
Alfred Masikye, umuyobozi muri iyi kaminuza yatangaje ko uyu muhango wo kwa mbara kw’abanyeshuri uzamara iminsi ine nk’ibisanze. Abanyeshuri bakaba basabwa kwirinda kwinjiza ibikoresho birimo ibyuma , radiyo, telefoni, camera ndetse ntibanemerewe kwinjiza ibyo kurya cyangwa kunywa.
ububiko.umusekehost.com