Digiqole ad

Bwa mbere Obama azagirana inama n’abayobozi b’Afurika

Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyize ahagararara ubutumire butumira ibihugu 47 by’Afurika kuzitabira inama izabera i Washington tariki ya 5 n’iya 6 Kanama 2014, izibanda ku bukungu bw’Afurika n’ibibushamikiyeho, umutekano, demokarasi n’ikibazo cy’abatinganyi ngo bakomeje guhohoterwa  kuri uyu mugabane.

Aha Obama yari mu gihugu cya Ghana
Aha Obama yari mu gihugu cya Ghana

Uku gutumira abaperezida b’ibihugu na za Guverinoma bo muri Afurika biri mu byo Obama yasezeranyije Isi mu kwezi kwa Kanama ubwo yari mu ruzinduko mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Uyu mushinga wo kuzagirana inama n’abayobozi b’ibihugu by’Afurika wari umaze igihe kirekire utekerezwaho ariko ntushyirwe mu bikorwa.

Gusa ngo manda ya kabiri ya Obama  izashimangira umubano n’Afurika nk’uko byatangiye kugaragara mu gihe gishize ubwo yagendaga  asura bimwe mu bihugu biri kuri uyu mugabane.

Anne-Marie Capomaccio, Umunyamakuru wa RFI, radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa dukesha iyi nkuru yatangeje ko abayobozi b’ibihugu na za guverinoma 47 bo ku mugabane w’Afurika ari bo batumiwe. Gusa avuga ko hari abayobozi b’ibihugu birindwi Obama yanze gutumira.

Abo bayobozi ni ab’ibihugu bya Centrafrique, Madagascar, Guinée-Bissau, Misiri, Erythrée, Sudani na  Zimbabwe.

Uyu munyamakuru yatangaje ko Washington yirinze gutumira ibihugu biri mu mvururu z’impindura matwara ndetse n’ibindi bihugu bitabanye neza n’ Amerika.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • icyontemeranya na obama muririya nama ni ubutinganyi ese mwazambarije niba kugirango avukire muri kenya aruko ise yari yabuze undi mugabo babana byatuma avuka kubntu batandukanye none ngo africa nize yige kubutindanyi azavuge ubukungu ariko ubutindanyi not or no

Comments are closed.

en_USEnglish