“HipHop nta mwami ifite twese turashoboye”- Edsha
Ishimwe Edsha umuhanzi w’Umunyarwanda ukora injyana ya HipHop unazwi cyane ku kuririmba yungikanya amagambo bamwe bamugereranya nk’umuhanzi w’Uumunyamerika witwa ‘Busta Rhymes’, aratangaza ko injyana ya HipHop nta muntu ifite urenze kurusha abandi kuko bose bashoboye.
Ibi abitangaje nyuma y’uko mu minsi ishize yakoze indirimbo yise ‘Impindura mirapire’ yaje kuvugwaho n’abantu benshi ko haba hari abahanzi yarushije kuririmba imwe mu ndirimbo ‘Revolution’ yaririmbwemo n’abahanzi bose bakora HipHop dore ko zifite ingoma ‘Beat’ imwe.
Ubusanzwe azwi mu ndirimbo nka, Rubanga, Munyangire, mu mashuri, Bahakanire, ndetse n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Edsha Ishimwe yagize ati “Ubundi abahanzi twese twakabaye turirimba indirimbo zifite icyo zihindura ku muryango Nyarwanda aho kuririmba ushaka guhangana cyangwa se ushaka kwerekana ko ushoboye kurusha abandi.
N’aho rero umuhanzi waba avuga ko ari we mwami wa HipHop mu Rwanda ndumva yaba yibeshye cyane kuko wenda impamvu yabyiyita ari uko akinwa cyane ku maradiyo kurusha abandi, ariko hagize nk’irushanwa ritegurwa rihuza abaraperi hari benshi baseba”.
Edsha yakomeje atangaza ko gahunda afite muri muzika ari ukugerageza akagira icyo afasha Abanyarwanda mu kubakundisha muzika Nyarwanda.
Umva indirimbo ‘Impindura mirapire’ ya Edsha
https://www.youtube.com/watch?v=HzV4OjB3tXQ
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Nta muhungu wirya gurya aba rappers baba ari serious umuhungu wifotoza nk’abakobwa yirya
ubu se uyu ufata ifoto zo kuri internet akaba arizo akoresha we ateye aturutse he
Edsha, even ntiwemerewe no gushyira comment kuri HipHop nyarwanda nk’umuhanzi w’iyinjyana kuko nta 1/1000 cy’abakunzi b’umuziki nyarwanda bakuzi;
UMUYOBOZI NI BULL DOGG, agakurikirwa na GREEN P.
Edsha never give up.
courage