Digiqole ad

Sina Jerome muri Police FC, biracyari urujijo

Mu gihe igihe kigura n’igurisha cyarangiye ejo hashize (kuwa 20 Mutarama) ikipe ya Police FC iguze abakinnyi batatu mu rwego rwo gukomeza ikipe yabo kugirango iharanire nayo kuzegukana igikombe cya shampiyona. Kongeraho Sina Jerome biracyari mu rujijo.

Sina-Jerome na Rayon Sports ngo ntibarangizanyije neza
Sina-Jerome na Rayon Sports ngo ntibarangizanyije neza

Amakuru avugwa muri Police FC ubu ni uko rutahizamu Sina Jerome yamaze gusinyira iyi kipe kuyikinira imyaka ibiri, ibi ariko nanone bikaba bikiri urujijo kuko muri FERWAFA nta baruwa barabona(Release Letter) imwemerera gukinira iyi kipe.

Sina Jerome yakiniye ikipe ya Rayon Sports nyuma aza kugira imyitwarire mibi agatoroka ikipe umwaka ushize, ubu yabarizwaga muri Congo mu gihugu cye cy’amavuko mu ikipe ya St Eloi Lupopo.

Umuvugizi wa Police FC Jean De Dieu Mayira yabwiye Umuseke ko uyu rutahizamu yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Police FC.

Amakuru ava muri Congo mu ikipe ya St Eloi Lupopo y’i Lubumbashi aremeza ko iyi kipe yimanye impapuro zemerera uyu mukinnyi guhindura ikipe.

Uyu mukinnyi kandi yagiye iwabo muri Congo asize atujuje amasezerano yari afitanye na Rayon Sports kuko yari asigaranye amezi atatu kuri kontaro ye.

Umuvugizi wa Police ati ” twebwe twaganiriye n’ikipe ya Lupopo turumvikana twemeranywako umukinnyi Sina azadukinira uyu mwaka kandi nta mbogamizi zabayeho.

Ikibazo cy’uko ibyangombwa bitaragera muri FERWAFA ubu nibyo turi gukemura, kandi n’ubwo “Mercato” yarangiye twe nta kibazo dufite FERWAFA yanze ko adukinira uyu mwaka yazakina n’undi utaha kuko n’umukinnyi mwiza”

Mayira avuga ko mu gihe Sina Jerome yaba afitanye ikibazo na Rayon Sports bo bitabareba kuko bavuganye n’ikipe uyu mukinnyi amaze umwaka n’igice akinira ariyo ya St Eloi Lupopo.

Ikipe ya Police FC ariko yazanye n’abandi bakinnyi batatu bashya barimo umunyezamu Steven Ntaribi (SEC Kicukiro), Moussa Habimana(Etincelles) n’umugande Julius Mucyaba(Express FC).

Jean de Dieu Mayira atangaza ko aba bakinnyi umutoza Sam Ssimbwa yabaguze abona ko bafite akamaro kanini bazamufasha muri iki kiciro cya kabiri cya shampiyona ndetse no mu gikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya Police FC ubu iarabarizwa ku mwanya wa kane n’amanota 27 aho irushwa n’ikipe ya mbere APR FC amanota atandatu yose.

JD Nsengiyumva Inzaghi

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • IBYO BINTU FERWAFA NI BIREBE NEZA HATO ITAGWA MU MU TEGO WA POLICE KUKO YAGUZE SINA JEROME IBIZI NEZA KO AFITANYE IKIBAZO NA RAYON(AMASEZERANO ATARARANGIYE)KANDI BACE N’UWO MUCO ABAKONGOMANI BIHAYE WO KWIKORA IBYO BISHAKIYE NK’AHO FERWAFA NTA MATEGEKO IGIRA AGOMBA GUKURIKIZWA MU MA KOSA NK’ARIYA

  • sina yarakwiye kubera abandi intangarugero akamenyako urwanda atari congo

  • None se ari FERWAFA NA Police FC ni nde uzi amategeko kurusha undi?

  • REKA TUREBE ABA BAYOBOZI BASHYA BA FERWAFA UKO BAZITWARA KURI IKI KIBAZO, TUREEBE MUBYUKURI KO HARI IMPINDUKA NO GUHA ISHUSHO NZIMA Y’UMUPIRA W’AMAGURU MU RW’IMISOZI IGIHUMBI. BABYITWAREMO NEZA

Comments are closed.

en_USEnglish