Digiqole ad

Kiyovu na Rayon Sports bikomeje kwitwara neza muri Shampiyona

Ku munsi wa 14 wa shampiyona amakipe  ya Kiyovu Sports na Rayon Sports byitwaye neza mu mikino yabaye mu mpera z’icyi cyumweru aho Kiyovu yatsinze Musanze FC ibitego bitandatu ku busa naho Rayon Sports igatsinda Gicumbi FC  ibitego bibiri ku busa.

Abakinnyi ba Kiyovu
 Kiyovu yishimira igitego cya Mbirizi/Photo Titty Thiery

Mu mukino wayihuje na Musanze FC ukabera kuri Stade ya Mumena, Kiyovu yatangiranye ishyaka bituma ibona intsinzi  y’ ibitego bitandatu ku busa ibi bitari byitezwe n’abafana ku mpande zombi.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Kiyovu  yamaze gutsinda  ibitego  bine .

Ku rundi ruhande, i Gicumbi ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza cyane imbere y’ikipe ya Gicumbi  FC itozwa na Kayiranga Baptiste iyitsinda ibitego bibiri ku busa.

Rutahizamu Kagere Meddie ubu uhagaze neza na Ndayisenga Fouad nibo bahesheje Rayon Sports  amanota atatu.

Muri uyu mukino  ikipe ya Rayon Sports yakinnye idafite abakinnyi b’imena bayo nka myugariro Abouba Sibomana, Nizigiyimana Karim McKenzie ndetse n’umuzamu Ndayishimiye Jean Luc Bakame.

Gusa nubwo Kiyovu na Rayon byatsinze ntibibuza ikipe ya APR FC kuyobora urutonde rwa Shampiyona kuko nayo kuwa gatandatu yihereranye Marine kuri Stade Umuganda ikayitsinda ibitego bitatu ku busa.

Kagere Meddie ahanganye na ba mwugariro ba Kiyovu.
Kagere Meddie wa Rayon aragaragaza ko agaruka mu bihe bye byiza
Myugariro Jimmy Mukubya ku nshuro ye ya ,bere akinira Gikundiro
Myugariro Jimmy Mukubya ku nshuro ye ya mbere akinira Gikundiro/Photo Jado Dukuze
Abafana ba Rayon mu byishimo nyuma yo gutsinda Musanze FC
Abafana ba Rayon mu byishimo nyuma yo gutsinda Gicumbi FC/photo Jado Dukuze

Uko andi makipe yatsindanywe.

  • Marines 0-3 APR FC
  • Esperance 1-2 Police FC
  • Espoir 1-0 Etincelles
  • Amagaju 0-1 AS Kigali
  • Mukura VS 3-0 AS Muhanga
  • Gicumbi 1-2 Rayon Sports
  • Kiyovu Sports 6-0 Musanze

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • komera komera kiyovu yacu tukuri inyuma!

  • Imana ishimwe kuba ifashije Gikundiro kongera gutera intambwe mu gutsinda mucyeba wahoze anayitoza.

  • shimwa mana wowe uduhaye gutsinda!!!!!!!!!!!!

  • Niba ntayo uzashyireho urushundura rw’izamu. Muri iyi weekend nkubone dukina na Kiyovu. Fata quartem 4 asubuhi, 4 mangaribi, siku tatu. Ubundi wihate amata cyane. Urumva? Maziwa we Petit. Ubundi Madame Anophere umubu w’ingore apana kongera guceza na yeye.

Comments are closed.

en_USEnglish