Digiqole ad

CAR: Inteko yashyize ahagaragara ibisabwa kugira ngo umuntu abe Perezida

Inteko Ishinga Amategeko y’agateganyo (CNT) mu gihugu cya Centreafrique yashyize ahagaragara ibintu 17 umuntu ushaka guhatanira umwanya wa Perezida wa repeburika agomba kuba yujuje.

Uyu ni we wasimbuye Perezida Michel Djotodia by'agateganyo
Uyu ni we wasimbuye Perezida Michel Djotodia by’agateganyo

Gusa ariko n’ubwo barimo gushyiraho ibisabwa kugira ngo umuntu abe yayobora iki gihugu itariki y’amatora ikomeje kugenda yigizwa inyuma. None ho ubu batangaje ko amatora ateganyijwe kuwa mbere tariki 21 Mutarama.

Nyuma yo kumara iminsi ibiri baganira ku miterere y’umuntu ugomba kuyobora iki gihugu  abagize Inteko y’agateganyo bemeranyijwe ku bintu 17 umuntu agomba kuba yujuje kugira ngo ayobore CAR nk’uko bari babisambwe n’umuryango mpuzamahanga.

Bimwe mu byo bemeranyijweho n’uko  umukandida  kuri uyu mwanya agomba kuba ari hejuru y’imyaka 35, kuba atarigeze akatirwa icyaha cy’ubujura cyangwa ruswa, kuba atarabaye muri guverinoma y’inzibacyuho icyuye igihe, kuba atarabaye inyeshyamba cyangwa muri umwe  mu imitwe irwanya ubutegetsi.

Uyu mukandida kandi agomba gutanga milyoni ebyiri zidasubizwa z’ama CFA amafaranga akoreshwa muri iki gihugu kuri konti  y’umutungo rusange. Nk’uko RFI ibitangaza

Inteko yo muri iki gihugu yanemeranyijwe ku ngengabihe y’amatora. Kuva tariki 17 Mutarama abantu bazatangira gutanga kandidature  za bo birangire  kuwa gatandatu tariki 18.

Nyuma yo kwiga no gusuzuma kandidature zabashaka kuyobora CAR  ku cyumweru tariki 19 hazamanikwa urutonde  nta kuka rwabagomba  guhatanira uyu mwanya, hanyuma kuwa mbere igikorwa cy’amatora gitangire.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • IBI NDABISHYIGIKIYE CYANE. NIBA ATAZABA YARABAYE MU NYESHYAMBA, NI UKUVUGA KO BARIYA BO MURI SELEKA NTA MUKANDIDA BAZATANGA. IBI NI BYIZA KUKO NTA MUNTU WAKWIFUZA KO HARI UMUNTU WABAYE MURI SELEKA WAKONGERA KUYOBORA CENTRE AFRIQUE.

Comments are closed.

en_USEnglish