Digiqole ad

Ese koko HipHop imaze kwigaranzura R&B mu Rwanda?

Nyuma y’aho muzika nyarwanda imaze kugenda itera imbere kurushaho ni na ko abantu bagenda barushaho gukunda injyana zirimo HipHop, R&B, Gakondo, na Afrobeat, abantu benshi biyumvagamo injyana ya R&B cyane kurusha injyana ya HipHop, gusa bamwe mu bahanzi bakora izo njyana bagiye berekana impamvu irimo kugenda itera uko kwigaranzura.

Ni iyihe injya yasize iyindi mu Rwanda mu kubona abakunzi benshi
Ni iyihe injya yasize iyindi mu Rwanda mu kubona abakunzi benshi

Benshi mu bantu bakurikirana muzika nyarwanda bagenda bavuga ko injyana ya R&B itagifite imbaraga nka mbere ubwo yagaragaragamo abahanzi nka The Ben na Meddy, nyuma y’aho bagendeye Tom Close na King James baje gusa n’aho batangira gukora Afrobeat benshi bemezeza ko ariho yacikiye integer.

Mu kiganiro UM– USEKE yagiranye n’abahanzi batandukanye yaba abakora HipHop ndetse n’abakora R&B bagiye babivuga uko babyumva.

Riderman umuhanzi ukunzwe cyane muri HipHop yagize ati “Impamvu HipHop imaze kwigaranzura R&B, akenshi wasangaga n’ubundi abahanzi bakora R&B bataraturushaga kugira abakunzi cyane, gusa uretse ko wasangaga Abanyarwanda batiyumvamo HipHop kuko babaga bazi ko umuraperi wese ari ikirara cyangwa se aho ari hose arangwa n’imyitwarire mibi.

Bityo rero mu myaka itatu ishize bisa n’aho Abanyarwanda bagiye basobanukirwa neza ko umuraperi atari ikirara bitewe n’ubutumwa twagiye tubagezaho kandi bakabwishimira ari yo mpamvu ubu usanga abahanzi nka batatu ba mbere bakomeye ari abakora HipHop.”

Jolis Peace umwe mu bahanzi baherutse gusohokera igihugu mu irushanwa rya Tusker Prroject Fame yagize icyo atangaza ku bahanzi bo mu Rwanda yaba ari abakora HipHop ndetse na R&B.

Yagize ati “Njye mbona abahanzi dukora R&B, indirimbo zacu zidakinwa cyane ku maradiyo bitewe n’uko ahari abantu bamaze gukunda HipHop cyane, nyamara mbere na bwo hakinwaga abahanzi bakora R&B, icyo mbona ni uko dukwiye gusenyera umugozi umwe tukazamura ibihangano ku rwego rumwe.

Ubwo twari Kenya nababajwe no kubaza abahanzi twari kumwe niba hari umuhanzi wo mu Rwanda bazi, bose bagahakana bakavuga ko umuhanzi bazi ari Alpha Rwirangira gusa, ubuse twajya mu guhangana hagati yacu ubwacu tukazagera kuki? Dukoreshe imbaraga zacu turebe ko twahindura amateka ya muzika yacu.”

Izi mpaka rero ntabwo abahanzi bazumva kimwe, gusa buri wese ukurikirana muzika nyarwanda afite uko abibona ashobora no gutanga igitekrezo cye.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ubundi se hip hop ntusanga ariyo njyana isobanutse

Comments are closed.

en_USEnglish