Zimbambwe: Mugabe yatinze mu kiruhuko cy’umwaka, ibintu bitamenyerewe
Perezida w’igihugu cya Zimbambwe Robert Mugabe uri hafi kuzuza imyaka 90 kuva yajya mu kirihuko cy’umwaka ntarongera ku garagara mu gihugu none abantu batangiye kubyibazaho kuko bitari bimenyerewe .
Umuvugizi wa guverinoma y’iki gihugu George Charamba, avuga ko Perezida Mugabe nta kibazo afite nkandi ko ari ibisanzwe kuko buri ntangirizo z’umwaka afata akaruhuko.
Yagize ati “Ameze neza, arimo arishimira ikiruhuko cye, buri ntangiriro z’umwaka Perezida ajya mu kiruhuko nk’uko musanzwe mubizi. None rero aracyabirimo kandi ukwezi kwa mbere ntikurashira.”
Muri iki gihugu hari hamaze gukwira ibihuha bivuga ko ubuzima bwa Mugabe ugeze muzabukuru bwaba butameze neza kubera uku gutinda kwe kandi ngo no mu gihe cyashije yigeze kurwara cyane ajya kwivuriza mu gihugu cya Singapour.
Mu ntangiriro z’ukwa mbere nabwo yagiriye urugendo mu gihugu cya Singapour, guverinoma itangaza ko visi perezida Joyce Mujuru ari we usigaranye inshingano za Mugabe mu buryo bw’agateganyo. NK’uko Jeuneafrique dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Kuva Mugabe yahirimbanira ubwigenge bw’iki gihugu mu mwaka w’1980 akaza kubigeraho nta rarekura ubutegetsi n’ubwo ku itariki 12 Gashyantara azaba yujuje imyaka 90 y’amavuko.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Komeza uyobore unashira mubukorwa ibyo abaturage bifuza
Comments are closed.