CAR: Amatora y’umukuru w'igihugu ateganyijwe kuri uyu wa gatandatu
Inteko Ishinga Amategeko y’agateganyo muri Repubulika ya Centreafrique yatangaje ko bitaganyijwe ko amatora y’ugomba gusimbura Michel Djotodia azaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2014.
Nyuma y’iminsi ine Perezida Djotodia yeguriye mu nama yahuje abayobozi b’Afurika yo hagati yabereye mu gihugu cya Tchad, Inteko Ishinga Amategeko y’agateganyo kuwa kabiri tariki 14 yahise itangira ibikorwa byo gushaka umuntu uzazana amahoro, ubumwe n’ubwiyunge muri iki gihugu. Nk’uko AFP bibitangaza.
Léa Koyassoum Doumta, Umuyobozi w’Inteko y’agateganyo yahamagariye abadepite kwirinda amarangamutima mu guhitamo uzayobora iki gihugu ahubwo ko bagomba gutega amatwi abaturage bakumva uwo bashaka.
N’ubwo nyuma y’iyegura rya Djotodia uwitwa Alexandre-Ferdinand Nguendet, yahise agaragara nk’umusimbuye ndetse n’ubu akaba yanitwaga perezida w’agateganyo wa CAR ngo ntazatanga kandidature ye.
Léa Koyassoum Doumta, yavuze ko iminsi 15 ihagije ngo amatora abe yakorwa yagize ati:”Tugomba kwihuta kandi njye ubwanjye ndifuza ko amatora yaba kuri uyu wa gatandatu”.
Umwe mu bagize iyi Nteko witwa Edgar Mbaïkoua yavuze ko igihugu gikeneye umuntu udafite aho abogamiye n’ukuvuga ko atagomba kugendera ku matwara y’aba Anti– Seleka ari bo bakirisitu cyangwa Seleka igizwe n’abayisilamu bahoze barwanya ubutegetsi bw’iki gihugu, ari na bo bari barashyize Perezida Djotodia k’ubutegetsi.
Kuri uyu wa kabiri kandi Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande yatangaje ko Ubufaransa buzafasha iki gihugu mu buryo bwa gisirikare ariko avuga ko nta ruhare bazagira mu itorwa ry’abayobozi ba Centreafrique.
ububiko.umusekehost.com