Digiqole ad

Kenya: Urubanza rwabakekwaho kugaba igitere i Westgate rwatangiye

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mutarama 2014, Mu gihugu cya Kenya hatangijwe urubanza ruregwamo abantu bane bakurikiranyweho gukorana n’umutwe w’iterabwoba bakagaba igitero ku iguriro rya Westgate riherereye mu Murwa mukuru w’iki gihugu Nairobi.

Iki gitero kigabwa kuri Westgate byari icuraburindi muri Kenya
Iki gitero kigabwa kuri Westgate byari icuraburindi muri Kenya

AFP, Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa dukesha iyi nkuru bitangaza ko uru rubanza rwatangijwe n’ubuhamye bw’umwe mu bazamu b’iri guriro wari uri hanze imbere ya ryo ubwo ibisasu bwatangiraga kugabwa.

Mu kwezi kwa Nzeri 2013 nibwo iri guriro ryagambweho igitero cyitiriwe intagondwa za Al shabab maze gihitana abantu 67 barimo  na bo mu muryango w’umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenya.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish