Hagiye kubakwa Stade eshatu mu Ntara y'Iburasirazuba
Mu Ntara y’Iburasirazuba hagiye kubakwa ibibuga bitatu (Stade de Terrains Synthetique) nk’uko byatangajwe na Minisitiri ufite siporo mu shingano ze Mitali Protais.
Uturere twa Nyagatare, Ngoma na Bugesera ni two duteganyijwe kubakwamo ibi bibuga, ibi bibuga bizubakwa ku nkuga izava muTurere bizubakwamo ndetse dufatanyije n’Intara.
Bitaganywa ko Stade ya Bugesera izajya yakira abafana 15,000, Ngoma ikakira abafana 6000 n’aho ikibuga cya Nyagatare kikakira abafana 7000.
Ntago ari izi Stade gusa zizubakwa kuko guhera muri uyu mwaka ukwezi kwa Mutarama umushinga wo kubaka Stade ya Gahanga(Kicukiro) watangiye, biteganywa ko iyi izajya yakira abafana ibihumbi 45 iyi kandi izanakira CHAN 2016.
Ikibuga cya Huye cyo cyararangiye ubu hasigaye kubakwa ibyicaro ndetse na yo igomba kurangira uyu mwaka, iyi izajya yakira abafana basaga ibihumbi 13.
Andi ma Stade atatu nka Amahoro, Umuganda, na Stade de Kigali arateganywa kuvugururwa mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’Afurika CHAN 2016 kizabera hano mu Rwanda.
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
arikose,igahangabahorababivugaburimunsi.?
NYAMUNEKA MUZIBUKE NA SITADE RWINKWAVU. YO NI UKUVUGURURA GUSA.
IKINDI IFITE AMATEKA YIHARIYE MU MUPIRA W’AMAGURU NJYA NUMVA N’ABAVUGA KU MUPRA W’AMAGURU BATAZI. BYABA ARI UKUYASEGASIRA NAYO.
NI ITERAMBERE
I Rusizi ho baziza iki? ngo nuko ari inyuma y’ishyamba?nyamara nabyo babyigeho sinon haba harimo kurengana kd nukuvugurura gusa
Comments are closed.