Digiqole ad

Dr. Alvera Mukabaramba arakangurira abakoze jenoside gusaba imbabazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza Dr. Alvera Mukabaramba, arahamagarira abakoze Jenoside gusaba imbabazi kugira ngo buri wese akire ibikomere yasigiwe na Jenoside.

Dr Alvera Mukabaramba
Dr Alvera Mukabaramba

Uyu muyobozi wavuze ibi kuri uyu wa 13 Mutarama ubwo Akarere  ka Kamonyi kashyikirizwaga urumuri rutazima ruvuye mu Karere ka Rubavu, yavuze ko  amateka y’u Rwanda yasigiye Abanyarwanda ibikomere mu buryo butandukanye.

Avuga ko rero  kugira ngo Abanyarwanda basohoke muri iryo curaburindi,  bagomba kubwizanya ukuri maze abagize uruhare muri Jenoside bakabisabira imbabazi.

Alphonse Munyantwali, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na we wari witabiriye uyu muhango  yavuze ko  umwanya wo kwakira urumuri rutazima atari uwo kwigirira icyizere gusa, ahubwo ko ari n’uwo gushimira abagize uruhare mu kubohora u Rwanda mu kaga rwarimo, ndetse n’abayobozi barufasha gutera imbere.

Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo kuwa kabiri tariki ya 13 Mutarama, 2014 kakiriye urumuri rw’icyizere kahawe n’abana bo mu Karere ka Ngororero, aho rwari rwagejejwe tariki 10.

Uru rumuri ni kimwe mu gikorwa  cyo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uru rumuri rukaba rugaragaza icyizere cy’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’uko rutazasubira mu icuraburindi nk’iry’amacakubiri yateje Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo.

Igikorwa cyo kwakira uru rumuri cyabereye  mu Murenge wa Mugina, uru urumuri ruza gushimangira icyizere cy’uko ejo hazaza hazaba ari heza ku Banyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu bashegeshwe na Jenoside.

Abanyeshuri b'Inyange bazanye urumuri mu Karere ka Kamonyi
Abanyeshuri b’Inyange bazanye urumuri mu Karere ka Kamonyi
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo
Bamwe mu bayobozi bakuru bari bitabiriye uyu muhango
Bamwe mu bayobozi bakuru bari bitabiriye uyu muhango

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Inama zose zibaye haba hagaragaramo ingabo z’u Rwanda ni byiza ariko bituma abaturage bikanga kuko u Rwanda ntirukiri mu ntambara bityo rero abasirikare bajye bitandukanya na politiki ! numva aricyo gitekerezo cyiza ! Afrika y’epfo ihamagaje ambasaderi wayo uri i Kigali, ubwo si ikibazo gikomeye ?

  • Uwishe ahanwe,kuko sinunva ukuntu wakwica umuntu warangiza ugasaba imbabazi,no no no no,hanwa bibere abandi isomo.tuve mumoko dukorere hamwe kuko twese turi bamwe twirinde abanye politike batubeshya kuko bose nukwihangira akazi,ubwo rero urabyunva bagahangira kumutwe wawe,batangira bavugango barakina bakarangiza bawukaseho,hooooooooo,birababaje kandi usanga arabanebwe bakunda gutegeka kuko batinya ubukene ninzara.bantu bu Rwanda mwitonde mwitonde ibyo murya mutazabiruka

Comments are closed.

en_USEnglish