RDC: UN yatangiye kwikanga igaruka rya M23
Martin Kobler, intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo Kinshasa kuri uyu wa mbere tariki 30 Mutarama, 2014 ari imbere y’akanama gashinzwe umutekano ku Isi yagaragaje impugenge z’uko umutwe wa M23 ishobora kongera kugaruka guhungabanya umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Kobler yavuze ko amakuru yizewe afite avuga ko M23 ikomeje ibikorwa byo kwinjiza abantu mu mutwe wayo ndetse ko yanatangiye kwiyubaka kugira ngo igaruke mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Uyu mutwe utangiye kuvugwaho ibikorwa byo kwitegura intambara mu gihe mu kwezi gushize wari warasinyanye na guverinoma ya Kinshasa amazerano y’amahoro nyuma yo gutsindwa urugamba kubera ingufu z’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.
Kobler yasabye leta ya Kinshasa gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyanye na M23 igakomeza no kwaka intwaro abahoze ari abasirikare ba M23 ndetse no kubasubiza mu buzima busanzwe. Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Uyu mugabo kandi arasaba ibihugu bya Uganda n’u Rwanda gukora uko bishoboye kose bikabuza M23 guhungira cyangwa kwitoreza k’ubutaka bwa byo ngo kuko batazatuma yongera guteza umutekano muke muri kariya gace.
Uhagarariye u Rwanda mu kanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yahakanye ibyo Kobler yavugaga ashaka gushinja u Rwanda gukorana n’uyu mutwe, avuga ko ibyo ari amagambo adafite ishingiro ahubwo ashinja MONUSCO kutagira icyo ikora ku bikorwa bya FDRL imaze imyaka 20 ihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Gusa Kobler na we yamusubije avuga ko kugeza ubu FDLR ari yo iri ku isonga mu nyeshyamba MONUSCO ihanganye nazo .
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ubwo babivuze nibyo, erega maye iyo congo nta mahoro ariya no mu rwanda biba byazambye ,mujye mu bibaza abanyagisenyi batunzwe na goma ,izo ntambara nta kiza babonamo,ariko se buriya ni ryari abaturage bazarya bakaryama batuje koko !nyamara urwanda rukeneye mandela ndabona abaruyoboye bose wagira ngo ni abacancuro harya mu ntambara habamo iki!
eli, ubwo nturi muri babandi bafite ibisasu byogutera? ko ibitekerezo byawe biteye inkyeke
ariko murumva MONUSCO ibyitangiye irabura kurasa FDRL ahubwo ikazana ibyinkayarebye nibavuge ko bayitinye baduhe uburenganzira tuyirasire turayishoboye bareke kuvuga ubusa
”Mu Kuboza 2013 MONUSCO yafatanyije na FARDC bahashya M23 ariko ntiyigeze icika intege ikomeje kwitwgura intambara”
Ngaho tubwire wa munyamakuru we bariho baritegurirahe imirwano?ku ubutaka bw’ikihe gihugu?ubuse ntudushyize muru jijo birutwa nkuko wayiteruye kuri Radio okapi iyo aba ariko uyandika kose sibyo se?
Nubwo ntari umu politicien bwose ariko M23 nidukubitire Fdlr niyihashya intambara irangire burundu!
oya kinani we! nta kiza mbona mu ntambara kuko yamariye umuryango,njye nifuza amahoro arambye, umuntu akarya utwe nta wumuhagaze hejuru, none se ushatse kumbwira ko iyo ntambara ihera muri congo gusa nta masasu agwa mu rwanda!iyo m23 ntitubacumbikiye,ahubwo babahe amahugurwaahagije bakemure ibyabo mu mahoro tubone amahoro,!
Fdrl ni baringa ahubwo yahindutse iturufu.Niba mbeshya muzabaze General Rwarakabije wahoze ari umugaba wayo.
M23 NIGARUKA MUZAMENYE KO IJURU RIBYAYE IGIHUNYIRA MU RWANDA
Comments are closed.