Digiqole ad

Burundi: Urubyiruko ruhura n’imbogamizi mu kwihangira imirimo

Urubyiruko rwo mu gihugu cy’u Burundi ruratangaza  ko rugihura  n’ibibazo bitandukanye mu bijyanye no kwihangira imirimo kubera impamvu zitandukanye zirimo isura mbi Abarundi bafite ku rubyiruko.

Mu Burundi abashomeri ni benshi
Mu Burundi abashomeri ni benshi

Uru rubyiruko rutangaza ko bantu benshi batabagirira ikizere kubera amikoro adahagije no kubura ubunararibonye mu byo bakora.Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abaholandi dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Iradukunda Joseph Jib umwe muri barwiyemezamirimo bakiri bato muri iki gihugu atangaza ko bitoroshye kwihangira imirimo muri iki gihugu kubera imyumvire y’abanyagihugu iba irwanya urubyiruko.

Uyu musore avuga ko urubyiruko rwo muri iki gihugu rufatwa nk’abasinzi, abanywib’itabi ndetse nk’abantu batagira icyo bitaho. Ibi rero ngo  bibabera inzitizi mu kuzamura ibikorwa byabo no kubona amasoko y’ibyo bakora.

Mu gihugu cy’u Burundi umubare  w’abashomeri  uri ku kigero kiri hejuru. Bamwe bakaba  barafashe  umwanzuro wo kwihangira imirimo kugira ngo babashe kwiteza imbere no guha imirimo abakiri bato.

Abenshi mu bihangira imirimo batangirira ku bigo bito bito bitewe n’ubushobozi buke baba bafite. Ariko na none bagatangaza ko bahura n’ibibazo byinshi mu mikorere yabo. Ibi ngo bituma  benshi bacika intege bakabivamo n’ubwo hari n’abihangana bagakomeza gukora.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish