Papa yasabye amahanga guhagurukira ibibazo bya Centreafrique
Papa Francis kuri uyu wa mbere tariki 13 Mutarama yahamagariye umuryango mpuzamahanga kugira ikintu kigaragara ukora mu gusubiza ibintu mu buryo mu gihugu cya Repuburika ya Centreafrique.
Papa yasabye amahanga kwinjira mu bibazo biri muri iki gihugu maze amahoro n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bikogera bikagaruka.
Yagize ati:”Ndifuza ko umuryango mpuzamahanaga uha agaciro ibiri kubera muri kiriya gihugu maze ukagira icyo ukora mu guhagarika imviruru, abaturage bakabona ubufasha ndetse n’abari mu duce twa kure”.
Igihugu cy’Ubufaransa cyafashe iya mbere mu kohereza abasirikare muri iki gihugu ngo bajye kubungabunga amahoro ariko na n’ubu nta kintu kigaragara barakora.
Pape arasaba uyu muryango kurushaho gushishikazwa n’iki gihugu no gushaka uburyo bwo kukigaruramo amahoro.
Mu ijambo rye kandi Papa yagarutse no ku gihugu cya Sudani y’Epfo gikomeje gukaragaramo imirwano ikomeje guhitana abantu benshi, avuga ko abagituye bakeneye ubufasha bwihuse.
Yanagarutse ku ngihugu cya Nigeria avuga ko kimaze iminsi kibasirwa n’inyeshyamba za Boko Haram zikomeje kumena amaraso y’inzirakarengane.
Jeuneafrique
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Papa nawe aratangaje koko, naho atasabye Imana ishoborabyose ngo itabare arimo gusaba abantu bava amaraso nkawe ngo abe aribo batabara( umuntu uvugwako ahagarariye Uhoraho kweri) Iyi si yacu niy’umwijima kabisa. Buriya se UN itabazwa koko, yewe twe mu Rwanda ibyayo
Comments are closed.