Digiqole ad

Abahanzi bazitabira Salax Award bagiye ahagaragara

Ku nshuro ya gatandatu Salax Award igiye kuba mu Rwanda, abahanzi bagera kuri 65 nibo bari k’urutonde rw’abazahatanira Salax Award 2014 dore ko byari ibyiciro 13 kandi buri kiciro gifite abahatana bagera kuri batanu.

Aba ni abayobozi b'Ikirezi group Emma Claudine Ntirenganya niwe muyobozi muru
Aba ni abayobozi b’Ikirezi group Emma Claudine Ntirenganya ni we muyobozi mukuru

Ku munsi w’ejo ku itariki ya 12 Mutarama 2014 nibwo abanyamakuru bagera kuri 15, aba producers bagera kuri 16 n’aba Djs bagera kuri 4 bashyize hanze intoned z’uko abahanzi bazahatana muri Salax Award.

Icyo gikorwa n’ubwo bitari byoroshye kumenya umuhanzi wakoze cyane kurusha undi byaje guca mu mucyo hakurikijwe indirimbo zabo n’uko zakunzwe dore ko amatora yatangiye ku i saa ine n’igice agera saa kumi n’imwe n’igice hagitoranywa abahanzi mu byiciro bitandukanye uko ari 13.

Emma Claudine umuyobozi w’Ikirezi Group yasobanuye uburyo iki gikorwa cyateguwe bitandukanye cyane n’uburyo cyajyaga gikorwa, bityo yashimiye bagenzi be bafatanya gutegura iki gikorwa ndetse anasobanura ko uko imyaka igenda iza ari nako ibihembo bizajya bigenda byisumburaho.

Biteganyijwe ko icyo gikorwa cyo gutanga ibihembo kizaba ku itariki ya 28 Werurwe 2014 bikazabera ahabera Expo i Gikondo.

Emma yavuze ko ibihembo bizagenda byiyongera uko imyaka igenda ishira
Emma yavuze ko ibihembo bizagenda byiyongera uko imyaka igenda ishira
Bayingana David Rutanganda Joel na Safari Kim Kizitto ni bo barimo kubarura amajwi mu gihe cyo gushyira ahanzi ku rutonde
Bayingana David Rutanganda Joel na Safari Kim Kizitto ni bo barimo kubarura amajwi 
Abanyamakuru 15 ni bo bari bitabiriye iki gikorwa
Abanyamakuru 15 ni bo bari bitabiriye iki gikorwa
Producer Clement  Erenesto na Patrick Kanyamibwa
Producer Clement Erenesto na Patrick Kanyamibwa
Aba na bo ni abanyamakuru
Aba na bo ni abanyamakuru
Abantu bari bakurikiranye uburyo igikorwa cyo kubarura amajwi kirimo kugenda
Abantu bari bakurikiranye uburyo igikorwa cyo kubarura amajwi kirimo kugenda

 

Arthur na we yari yitabiriye iki gikora
Arthur na we yari yitabiriye iki gikorwa

Reba urutonde rw’abahanzi bazitabira ihatanira Salax Award 2014

BEST MALE
1. Uncle Austin
2. Riderman
3. Mani Martin
4. King James
5. Urban Boyz
BEST FEMALE
1.  Knowless
2. Allioni
3.Ciney
4. Queen Cha
5. Paccy
BEST SONG OF THE YEAR
1. Kanda amazi
2. Ibitenge
3. Care
4. Rubanda Rmx
5. Umuriro waste
BEST ALBUM
1. Igikona
2. Kelele
3. Mudakumirwa
4. Uteye ubusambo
5. Uwo ndiwe
BEST GROUP
1. Active
2. TBB
3. TNP
4. Urban Boyz
5. 2 4 Real
BEST GOSPEL
1. Beauty for Ashes
2. Bright Karyango
3. Gabby Kamanzi
4. Patient Bizimana
5. Serge
BEST RAP/HIP HOP
1. Ama G The Black
2. Bull Dog
3. Fireman
4. Green P
5. Riderman
BEST RNB/POP
1. Christopher
2. Bruce Melody
3. Knowless
4. Gisa
5. Edouce
BEST AFRO BEAT
1. Senderi
2. King James
3. Kamichi
4. Mico The Best
5. Uncle Austin
BEST TRADITIONAL ARTIST
1. Jules Sentore
2. Gakondo Group
3. Inganzo ngari
4. Mani Martin
5. Eric Mucyo
NEW ARTIST

1. Kid Gaju
2. Active
3. Social
4. Teta Diane
5. 2 4 Real
BEST VIDEO

1. Ninkureka

2.Barahurura

3.Abanyakigali

Rubanda ‘Remix’

Kanda amazi

BEST DIASPORA
1. Meddy
2. The Ben
3.Ben Kayiranga
4. Stromae
5. K8

Joel Rutaganda
Photo/M.Plaisir
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • mukomere mu kanzi kanyu

  • Hahahahh ngo stromae nukurii!!! Niwe ujya guhatana nabo se?birasekeje

  • Mwabigize neza kuko urabona urutonde arirwo kandi nibihembo birashimishije nibakomereze aho

  • mu ndirimbo z’umwaka se ko hatarimo Fata Fata?

  • Kuvuga Stromae ukibagirwa Corneille ni ibitwenge bisa bisa! Stromae we binteye amakenga pe… muzi kwihanikira! Mbabajwe na Corneille amahanga akunze na none muri ino minsi Kubera son album “Entre le Nord et Sud”… ywewe anaherutse kwifuriza abanyarwanda umwaka….none ngo Stromae (arabikwiye) ariko n’ubwo afite amaraso y’abanyarwanda ntabwo muriwe ari umunyarwanda uko ahora abivuga, n’ubwo atarwitarutsa!

Comments are closed.

en_USEnglish