Isimbi Melissa ni we nyampinga w’Amajyaruguru
Nyuma y’aho hakomeje kugenda hakorwa amajonjora y’abakobwa bagomba kuzahatanira kuba nyamping w’ u Rwanda mu mwaka wa 2014, ku itariki ya 11 Mutarama, 2014 ni bwo icyo gikorwa cyabaye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ntabwo byari byoroshye kumenya umukobwa uri buhige abandi kuko urebye bose uko bari bane yaba intambuko, imisubirize ndetse n’uburanga wabonaga bari mu kigero kimwe.
Gusa haje gukurikizwa amategeko agenga irushanwa biba ngomba ko Isimbi Melissa ari we uba nyampinga w’Amajyaruguru bitewe n’uko yahize abandi bakobwa mu cyiciro cya kabiri cy’ibibazo babazwaga.
Igisonga cya mbere cyabaye Umutoni Uwase Marlene na ho igisonga cya kabiri aba Agasaro Grace.
Gusa icyagaragaye mu Karere ka Musanze ni uko abakobwa bari muri iryo rushanwa bari bacye cyane ugereranyije n’uko ubundi umubare w’abiyamamariza kuba nyampinga uba utari mucye, hagaragaye abakobwa bagera kuri bane gusa.
Nyuma y’Intara y’Amajyaruguru hatahiwe Intara y’Iburengerazuba, aho ibikorwa bizabera mu Karere ka Rubavu tariki ya 18 Mutarama 2014.
Photo/M.Plaisir
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
uriya wasezerewe mbere byagaragaraga
kabisa ntibamurenganyije!
Ba Nyampinga b’iki gihe barasekeje pe!
erega amajyaruguru ararera kabisa murabonako ntawe umuruta pe ntakabuza numwanya w’igihugu azawegukana bamuhate ibirayi tuzatsinde.
hahahhahha- bamuhate ibirayi???!!! hohohoho!!! cyangwa bamuhate imvungure!!!! mbega abanyaruhengeri!!!!
mukosore kuko uwo mwise Izimbi siwe miss kuko uwasezerewe niwe witwa Isimbi.miss yitwa Basindi Ornella
koko abanyaruhengeri nibo bazi agacyiro kabyo icyo tuziko nuko uyumwaka tuzatwarara iryo kamba rya nyambinga imusanze nkuko ari umugi wakabiri mugihugu niho rigomba kwimukira rikava ikigari baryi hariye.
Comments are closed.