Abapolisi 41boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y'Epfo na Haiiti
Polisi y’igihugu cy’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki 9 Mutarama 2014 yohereje abapolisi 41 kujya kubungabunga amahoro mu bihugu bya Haiti, sudani y’amajyepfo no mu Ntara ya Darfour mu gihugu cya Sudani.
DIGP Dan Munyuza, yasabye aba bapolisi kuzagira umurava bakarangwa n’ikinyabupfura k’uburyo Polisi y’u Rwanda izakomeza kumenyakana neza. Nk’uko Polisi y’uu Rwanda yabitangaje ibinyujije k’urubuga rwa Twitter.
U Rwanda ruza ku mwanya wa gatandatu ku Isi mu gutanga abasirikare n’abapolisi benshi bajya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye.
Rufite abasirikare barenga 4000 mu mahanga, abapolisi 400 barimo abagore 150, hamwe n’abasirikare b’indorerezi z’amahoro 13 mu bihugu bya Sudani y’Epfo, Sudan, Haiti, Liberia, Guinea-Bissau na Cote d’Ivoire.
U Rwanda none nicyo gihugu cyabaye icya mbere ku Isi mu gutanga abajya kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfur ya Sudani, rukaba ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira abagore benshi bajya mu butumwa bw’amahoro, ariko rukaza ku mwanya wa mbere muri Afurika.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Turashimira Polisi Y’u Rwanda Kumbaraga Idahwema Kugaragarizi Isi n’ abayitu ye by’ umwihariko abanyarwa mukomereze aho natwe tubari inyuma. murakoze.
Comments are closed.