Uncle Austin aranyomaza amakuru avuga ko yaba amaze iminsi mu buroko
Uncle Austin umuhanzi mu njyana ya Afrobeat akaba n’umunyamakuru, mu minsi ishize nibwo hatangajwe inkuru ivuga ko yaba afunzwe azira uburiganya kuri sheki itazigamye iriho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, gusa aratangaza ko abo bagenda babivuga bafite impamvu za bo.
Amakuru yaramaze iminsi acicikana yavugaga ko uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro kuva ku itariki ya 6 Mutarama 2014, gusa we ntiyemeranya n’aya makuru .
Mu kiganiro na UM– USEKE muri iki gitondo cyo ku itariki ya 10 Mutarama 2014, Uncle Austin yatangaje ko asaba abantu bagenda basebya izina rye ko bamufasha kurekera aho, kuko nta kibazo na kimwe afitanye na Polisi cyangwa undi muntu uwo ari we wese.
Gusa ariko n’ubwo uyu musore anyomoza aya makuru avuga nta kibazo afitanye na polisi , umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Mujyi wa Kigali aherutse gutangariza kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko Austin afunze, bikandi biza no kwemezwa na zimwe mu nshuti ze.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ubwose mwebwe mutubwiye iki?kuki mutamunyomoje mukemera ko abeshya abantu hano!!!
Nubwo agira udukoryo mu buhanzi, ariko pe wumva mu mvugo ye huzuyemo utunyanga. I’m so sorry!
Keza itangazamakuru riha ijambo bose,wagirango se bamunyomoze bate?bagomba kwandika ibyo Police officer yavuze ariko kandi abandika nibyo Austin avuga, niwe ushinzwe kubinyomoza mbere y’umuseke kandi nibyo yakoze,ahubwo aha twakwibaza niba Afande ariwe wibeshye akavuga ko afunze kandi austin avuga ko nta kibazo afitanye na polisi!
N’Amavubi yanyomoje amakuru yavugaga ko indege yari ibasize baraye mu ndaya. Na Diamond yanyomoje amakuru yavugaga ko yariye ifaranga ry’umwana wacu Mico, arangije amwicira gahunda. Nanjye ndanyomoza… (ibyo nari ngiye kuvuga mumbabarire mbe mbiretse nzabibabwire ejo!). Gusa igikuru twagahinduye ingeso zacu tukava mu manyanga aho guhugira mu kunyomoza by’amatakirangoyi.
Kubeshya bibi!! Austin, nawe koko? Ubwo ni polisi y’igihugu cy’u Rwanda ikubeshyera ikanabeshya abaturage bayo?? Rekeraho man!!
warafunzwe man ntawaguseka ariko byemere
ARIKO MAN UKUNTU WAREBERAGA MURI GRILLAGE KOKO PUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUU UWAKUMVA WIRIRWA UNIHIRA KURI RADIO KUMI UKORA IBINTU BYUBUSWA NKABIRIYA HANO NIRWANDA SHA
yewe ntamugabo,udafungwa,ikibazo kiri kumpamvu,yamufunze,mutavuga,muge muduha gihamya,nicyo yazize,nuwo yambuye ,mumubaze,murebeko,mudaca,kubecya,naho bundi mubirekeye mukwaha,mwisubireho.
Noneho muri kashoya Polisi yabayemo iminsi irenga itatu ntiyari afunzwe yari ari kwifatanya n’abandi bari bayifungiyemo? Menya ko Gereza zubakiwe abagabo naho ibyo guhakana byo ni amatakirangoyi!!!! sheik zose zitazigamiwewatanze zishyure ahubwo utazasubiramo!!!!
Hahhhhhhhh
Mbega AUSTIN sha ko atari wowe wambere kdi a nyuma ufunzwe waretse.
>>>>>Njye nakongera kugushinja icyaha
kuko ubwo muri make
uvuze ko
police ariyo yabeshye nkuko muri iyi nkuru batubwira ko police yatangaje ko ufunzwe.
UKURI MU BANTU KUZABONEKA RYARI ???
Noneho ntabwo uzakira sendeli umunsi azakuvuga sha
Comments are closed.