CAR: Perezida Michel Djotodia mu marembera
Perezida Michel Djotodia ntari mu minsi ye myiza kuko biteganyijwe ko kuri uyu kane ashobora kurara yeguye k’ubuyobozi bw’inzibacyuho bw’igihugu cya Repuburika ya Centreafrique.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza reuters bitangaza ko uyu mugabo ashobora kuza gutangaza ubwegure bwe mu nama y’iminsi ibiri iri yahuje ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika yo hagati CEEAC.
BBC yo itangaza ko iby’ubwegure bwa Perezida Djotodia byashimangiwe na Minisitiri w’Ubabanyi n’amahanga w’igihugu cy’Ubufaransa Laurent Fabius watangaje ko kuri uyu wa kane inama ya CEEAC izarangira Perezida Djotodia yeguye ku mugaragaro.
Abinyujije kuri Televisiyo y’igihugu cy’Ubufaransa yagize ati:”Ubuyobizi bw’inzibacyuho ntacyo bwakoze, niyo mpamvu hari ibyemezo bigomba gufatwa.Tugiye kureba ibyo inshuti zacu z’Abanyafurika zemeza”.
Akomeza agira ati:”Abanyafurika ni bo bifatira umwanzuro, Ubufaransa bwo buraba buhari nk’indorerezi”.
Umwe mu nkoramutima z’uyu Perezida Djotodia yagize ati:”Ibya Perezida Djotodia ndabona byarangiye”
Mu minsi ishije uyu mugabo yari yatangaje ko yiteguye kwegura mu gihe umuryango mpuzamahanga waba ugaragaje ko ari we nyir’abayazana w’imvururu z’iri mu gihihugu cya Centreafrique n’ubwo ejo yatangazaga ko adateganya kwegura.
Iyi nama idasanzwe yatumijwe na Perezida w’igihugu cya Tchad Idriss Déby Itno uyobora umuryango wa CEEAC. Igihigu cya Tchad cyagize uruhare mu kubungabunga amahoro muri Centreafrique ku bufatanye n’ingabo z’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe Misca n’ingabo z’Ubufaransa zahageze ku ikubitiro.
Muri Werurwe umwaka ushize Inyeshyamba za seleka zahiritse ubutegetsi bwari buriho zishyiraho Michel Djotodia nka Perezida wa mbere w’umuyisilamu muri iki gihugu.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
erega nta mwanya ingoma yica iba ifite mu ba nyagihugu bayo! mutegereze hari n’abandi bizagendekerako abaturage nibamenya icyo gukora ,ubwo se aziko atazabazwa ubwo bwicanyi!amaraso arahama ,ntagire ngo ni ukuvaho gusa yabonye urwo yikururira!
Comments are closed.