Digiqole ad

Rayon yashyize imbaraga mu gushaka abakinnyi

Rayon Sports yamaze kumvikana na myugariro ukomotse mu gihugu cya Uganda witwa Jimmy Mukubya, umwaka ushize wabarizwaga mu ikipe ya AS Kigali, Rayon kandi i Nyanza iri kugerageza umuhungu  Rudasingwa Rongin abereye se wabo witwa Mukimbiri ngo imugumane.

Aimable Niyikiza (ibumoso), myigaruro wa Kiyovu Rayon Sports yabengutse
Aimable Niyikiza (ibumoso), myigaruro wa Kiyovu Rayon Sports yabengutse/photo JD Nsengiyumva

Mukubya ategerejwe i Kigali mu mpeza z’iki cyumweru maze akarangizanya na Rayon Sports kuko ibyangombwa bye akiri muri AS Kigali biri muri FERWAFA. AS Kigali ikaba yari yarasezereye uyu mukinnyi kubera gahunda yayo yo gukinisha abanyarwanda cyane cyane.

Casa Mbungo André utoza AS Kigali yabwiye Umuseke ko Mukubya yabakiniye imyaka ibiri ariko ubu nta kibazo ashobora kwerekeza aho ashaka kuko batakimukeneye. Casa yemeza ko ari nawe warangiye ikipe ya Rayon uyu myugariro.

Undi mukinnyi wamaze kugera i  Nyanza we akaba ari no kugeragezwa, ni Mukimbiri Nicolas, ni umukinnyi wari umaze iminsi ashakisha uko yakina mu Ububiligi, uyu Mukimbiri umugabo Rudasingwa Rongin wakiniye cyane Rayon Sports akaba amubereye se wabo.

Rayon Sports kandi imaze iminsi yifuza myugariro Aimable Niyikiza wahoze muri Kiyovu.

Iyi kipe iri kwiyubaka mu kwezi kwa kabiri izitabira imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo aho izakina na AFC Leopards y’i Brazzavile, umukino wo kwishyura ukazabera i Kigali.

Mukubya utegerejwe muri Rayon
Mukubya utegerejwe muri Rayon
Mukimbiri Nicolas
Mukimbiri Nicolas amaze iminsi mu Bubiligi

Photos/Internet

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mushake abakinnyi b’ingirakamaro cyane ba myugariro.

  • ko mereza aho Rayon! Tukuri inyuma!

  • nibyiza kwiyuka Rayon.umucyeba yatangiye kugira ubwoba anyitegure?

  • Rayon courrage

    • ndumufana wa Rayon Sport iburasirazuba,Gatsibo,Kiziguro nanjye nishimiye igitekerezo Rayon Sport ifite cyokugura abandi bakinnyi,gusa murwego rwokwiyubakira ekipe yacu twifuzako bazaza IKIZIGURO na KIRAMURUZI bakadutangiriza faniclube kuko turashoboye kandi turabishaka kuko abafana turahari kuko akenshi tujya dutegura imikino ya bafana ba RAYON na APR ukabonako hari ishyaka.dufatanye twiyubakire ekipe yacu murakoze

  • Twarambiwe guhora twumva ngo “abakinnyi bamaze amezi 2,3,… badahembwa; ngo banze gukora imyitozo kubera umushahara. Mujye mushaka abakinnyi ba make ashobora kubaneka kandi recrutement nazo sishyashya kuko gukura abakinnyi kuri milioni 70 kandi igikombe ari milioni 10; ubwo imibare iba irihe ? Ese ariya mafaranga ashorwa mu mupira, akarere kunguka angahe ?

  • UWO Mukinnyi uvuye mu bubiligi turamutegereje cyane…#nilas#vraireconnaissevrai#frombxl

Comments are closed.

en_USEnglish