Uganda:Minisitiri w’Ingabo arasobanurira Inteko impamvu bohereje ingabo i Juba
Inteko ishinga Amategeko ya Uganda yahamaje Minisitiri w’Ingabo muri iki gihugu Crispus Kiyonga kugira ngo asobonure impamvu guverinoma ikomeje kohereza abasirikare muri Sudani y’Epfo itabanje kubaza abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Frederick Mbagadhi Nkayi, uhagarariye abadepite muri iki gihugu avuga ko batarwanya ibyo guverinoma yakoze ariko ariko ko bakeneye gusobanurirwa impamvu yabikoze itabanjye kumenyesha Inteko n’ubu ikaba icyoherezayo izindi ngabo.
Nkayi aganira radiyo Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yagize ati:”Ubu biteganjijwe ko mbere yo kohereza ingabo bagombaga kubanza kumenyesha Inteko ariko si ko byagenze. Tugomba kuganira na Minisitiri w’Ingabo kubirebana n’abasirikare bacu. Nishimiye ko ingabo zacu zagiye gutabara Sudani y’Amajyepfo ku buryo bwihuse, gusa twagombaga kumenyeshwa ibintu bireba igihugu cyacu kuko tuba dushishikajwe n’umutekano w’abaturage bacu”.
Bamwe mu badepite bakomeje gushinja Perezida Museveni gushaka kwica ibikubiye mu Itegeko Nshinga kuko atigeze na rimwe agisha inama Inteko kubirebana no kohereza Ingabo muri Sudani y’Amajyepfo, ngo bo icyo bari bazi kwari ukohereza ingabo zijya gufasha abanyayuganda bari bari muri iki gihugu gutahuka mu mahoro no mu mutekano.
Icyakora ariko Fred Opolot na we avuga ko Ingabo z’iki gihugu ziri muri Sudani kugira ngo zibungabunge umutekano w’abaturage bacyo bari i Juba. Agira ati:”Twe ikidushishikaje ni ukubungabunga umutekano w’abaturage bacu, ikindi ingabo zacu ziri ku kibuga cy’indege cya Juba kugira ngo abaturage bacu batahuke mu mahoro”.
N’ubwo Opolot avuga ibi bamwe mu bagize Inteko bavuga ko ingabo z’iki gihugu zatangiye kwijandika mu mvururu za Sudani y’Amajyepfo bafasha guverinoma y’iki gihugu guhangana n’inyeshyamba zirwanya Perezida Salva Kiir.
Bavuga ko bafite impugenge ko ingabo za bo zirengangije ko nta ho zibogamiye zigatangira gufasha Salva Kiir. Gusa ngo bahamagaje Minisitiri w’Ingabo kugira ngo abasobanurire neza icyo ingabo za bo zikora muri ikiriya gihugu gikomeje kurangwa n’imvururu zihitana abantu abandi bakava mu bya bo
Nkayi yagize ati:”icya mbere, tugomba kumenya impamvu nyayo twagiye hariya, turashaka kubyumva bivuye mu kanwa ke tukamenya uko uyu mukino uzarangira”.
ububiko.umusekehost.com