Christopher ntiyishimiye uburyo yaririmbye mu Bubiligi
Umuhanzi Muneza Christopher ubwo yari ageze i Kigali avuye mu Ubibiligi yabwiye Umuseke ko igitaramo avuyemo muri icyogihugu atashimishijwe n’uko yagikoze.
Imwe mu mpamvu yatumye uyu muhanzi atitwara nkuko we yavuye mu Rwanda abyiteguye cyangwa se abishaka, ni ikibazo cy’ubukonje yahuye nacyo maze no mu myitozo biramugora kubera gusarara.
Mu ijoro ryakeye ahagana ku i saa mbiri n’igice nibwo uyu muhanzi yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe avuye mu Bubiligi.
Christopher yagize ati “Nagiye niteguye gushimisha abantu birenze uko banyumvaga cyangwa se uko bari banyiteguye, gusa nza kugira ikibazo cyo gusarara kubera kutamenyera ubukonje bwari hariya.
Ntabwo byababujije kunyishimira ndetse no kwishima bo ubwabo ariko njye siko nari nabiteguye”.
Abajijwe ikintu cyamutunguye akigera hariya dore ko ari u bwa mbere yari agiye ku mugabane w’Uburayi, yavuze ko amasaha yaho yihuta cyane kuko iyo utinze mu kintu usanga ikindi kigucitse.
Kimwe mu cya mubabaje ni ukuntu ngo yumvaga azaza azanye inkweto idafitwe n’umuhanzi n’umwe mu Rwanda ariko kubera ko yatinze mu gitaramo yasanze saa kumi n’ebyiri bafunze aho yari kuzigurira kandi ari ngombwa ko ahita ajya ku kibuga cy’indege akagaruka mu Rwanda.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Yooo!… shenge waziye igihe kibi hakonje! Gusa kuri icyo cyagutunguye.. ntabwo ari amasaha yihuta n’ubwo ubu isaha ya Hiver turi inyuma ho isaha imwe kuyo mu Rwanda… ariko icyo nshaka kuvuga ni uko amasaha (inshinge) azenguruka kimwe ku isi hose n’ubwo tuba tudahuriye ku isaha imwe… Bon, ceci dit…NI IMIKORERE Y’i BURAYI ETC… ITANDUKANYE N’IYIWACU KUKO BARIHUTA CYANE, buri cyose kirihuta kandi ku isaha! Niyo mpamvu wibwiye ko ari amasaha yihuta ahubwo ni ubuzima bwa buri sogonda bwihuta muri byose no kuri bose/twes!
Kuri iyi saha no kuri uyu munota, amajwi yose atuze ngire icyo mvuga. Maze mbabwire ukuri mfite ku mutima; ndamukunda mbivuze mubyumva, ndamukunda jye mbivuze habona…
disi iyi nkweto uzarebe umuntu uyituma!!!
Comments are closed.