Ubuholandi busanga Ubutabera bw’u Rwanda buza ku isonga muri EAC
Fred Teevens, Minisitiri w’Ubutabera n’umutekano mu gihugu cy’Ubuholandi kuri uyu wa gatatu tariki 8 Mutarama ubwo yasuraga urugaga rw’abavoka mu Rwanda yatangaje ko Ubutabera bw’u Rwanda bukora neza ku buryo ngo nta watinya kuvuga ko buza ku isonga muri Afurika y’Iburasirazuba.
Minisitiri Teevens uri mu ruzinduko mu Rwanda yavuze ko ashyira Ubutabera bw’u Rwanda ku mwanya wa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba akurikije akazi katoroshye bwakoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ku munsi wa gatatu w’uruzinduko Minisitiri Teevens avuga ko akurikije akazi inzego z’Ubutabera mu Rwanda zakoze ndetse zinakomeje gukora asanga zarakoze ibikwiye.
Yagize ati: “ Iyo urebye akazi Ubutabera bw’u Rwanda bwakoze nyuma y’icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi Abanyarwanda banyuzemo usanga bwarakoze akazi katoroshye ku buryo nta wabura kubushima, ndetse ku giti cyanjye nanabushyira ku mwanya wa mbere mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba”.
Teevens yemereye urugaga rw’ abavoka bo mu Rwanda inkunga yo kuzabafasha kwagura no guteza imbere ubumenyi bwa bo nk’imwe mu mbogamizi uru rugaga rwari rumaze kugaragaza ko ruhura nazo mu mikorere yarwo.
Athanase Rutabingwa, Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abavoka nka rumwe mu nzego zikora akazi k’Ubutabera mu Rwanda yavuze ko uru rugaga rwashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwongereye ingufu nyinshi mu butabera bw’u Rwanda.
Yagize ati: “ Umusaruro w’uru rugaga uragaragara kandi ukaza wiyongera ndetse ukanunganira ibikorwa by’izindi nzego z’Ubutabera ku buryo ibyiza by’Ubutabera bw’u Rwanda bishimangirwa n’imbaraga zishyirwa hamwe mu mikoranire y’inzego zacu”.
Ikindi uru rugaga rukora gituma isura y’Ubutabera bw’u Rwanda ikomeza kuba nziza mu ruhando mpuzamahanga ni ugufasha abatishoboye bashaka kugana inkiko rubafasha kubaha abavoka babunganira ku buntu.
Urugaga rw’Abavoka rukomeje kugaragaza imbaraga mu kongera umusaruro warwo, rwashinzwe mu mwaka w’ 1997, rutangirana abavoka 37 ubu rugeze ku bavoka 1113.
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nanjye nemeranya nawe ko mu Rwanda haba ubutabera ndetse bwiza erega ntaho wajya ngo usange ubutabera bwaho busesuye neza kuko wowe ibyo wita guhabwa ubatabera ahandi usanga bafite uko babyita gusa mu Rwanda ni byiza cyane kuko nuwo mwuga ukorwa nabawigiye kandi babifitiye ubushobozi buhagije cyane.
ahubwo jye nanavuga ko ari urwambere ku isi yose, nawe se iyo urebye ibyabaye mu Rwanda nyamara u Rwanda rukabasha kuburanisha imanza zose, hari imikorere myiza irenze iyo.
Comments are closed.