Digiqole ad

Impinduka ku bihembo by’abahanzi muri Salax Award 2013.

Irushanwa rihuza abahanzi baba baragiye bagaragaza imbaraga nyinshi ndetse n’ibikorwa bitandukanye muri muzika rimaze kumenyerwa nka ‘Salax Award’, ku nshuro ya gatandatu rigiye kuba rizanye impinduka ku bihembo biba byarateganyirijwe abahanzi.

Salax Award
Salax Award

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2014 nibwo hateganyijwe gutoranya abahanzi bazitabira iryo rushanwa mu ngeri zitandukanye,  haba harimo ibyiciro bigera kuri 13 biba bibarizwamo abahanzi bakoze neza mu mwaka ushize.

Emma Claudine Ntirenganya umuyobozi mukuru w’Ikirezi Group ari nayo itegura iki gikorwa yagize ibyo abwira Umuseke kuri iyi nshuro ya Gatandatu ‘Salax Award’ igiye kuba.

Yagize ati:“Ubu twifuje ko iki gikorwa twagitegura mbere bityo kizaba kimeze neza mu gutanga ibihembo ndetse n’imyiteguro muri rusange”.

Abajijwe ku itandukaniro ry’ibihembo byagiye bitangwa muri ‘Salax Awards’ zabanjirije iyi yagize ati: “Icyo mbona nk’itandukaniro ni uko ubu tugishaka abaterankunga bazadufasha mu itangwa ry’ibihembo, icyo navuga kano kanya ni uko buri muhanzi uzegukana igihembo azajya ahabwa amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 500″.

Emma Claudine Ntirenganya umuyobozi w'Ikirezi Group
Emma Claudine Ntirenganya umuyobozi w’Ikirezi Group

Ku itariki ya 28 Werurwe 2014 nibwo hateganyijwe igitaramo kizatangirwamo ibihembo ku bahanzi bigaragaje mu byiciro byabo kurusha abandi, kizabera ahasanzwe habera expo i Gikondo.

Urutonde rw’imyanya abahanzi bazahatanira;

1. Artist of the Year
2. Best Male Artist
3. Best Female Artist
4. Best New Artist
5. Best Traditional artist
6. Best Afro beat Artist
7. Best Hip-Hop Artist
8. Best RnB Artist
9. Best Gospel Artist
10. Best Group
11. Song of The Year
12. Best album
13. Best Video
14. Diaspora Recognition Award ‘Hano bivuze umuhanzi ubarizwa mu mahanga witwaye neza’.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish