Ubuholandi n’u Rwanda bigiye guhangana n’abinjira n’abasohoka mu buryo butemewe
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda Louise Mushikiwabo na Fred Teevens Minisitiri ushinzwe Umutekano, Ubutabera n’abinjira n’abasohoka mu gihugu cy’Ubuholandi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kurwanya abinjira n’abasohoka muri ibi bihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Amakuru dukesha urubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda avuga ko Minisitiri Mushikiwabo yishyimira uburyo umubano w’ibi bihugu byombi ukomeza gukura cyane cyane mu birebana n’Ubutabera.
Yagize ati:” Ubutabera ni ikintu gikomeye ugendeye ku mateka yaranze u Rwanda. twakomeje gushaka uburinganire hagati y’Ubutabera n’ubwiyunge. Uruhare rw’Ubuhorandi mu kubaka no ko kuvugurura Ubutabera bw’u Rwanda bifite ikintu kinini bisobanuye ku Rwanda”.
Minisitiri Mushikiwabo yakomeje avuga ko u Rwanda rwifuza gukomeza gukorana n’Ubuholandi mu nzego zitandukanye zirimo Ubucuruzi n’ishoramari mu by’Ubucuruzi.
Minisitiri Teevens yavuze ko Guverinoma y’igihugu cye yishimira imikoranira ifitanye n’ u Rwanda ikaba ishaka gukomeza kuyishimangira mu bijyane n’abinjira n’abasohoka.
Yagize ati:”Twakoze byinshi dufatanyije mu bijyanye n’Ubutabera kandi ndizerako tuzanabakora byinshi mu bijyanye no mu gice cy’abinjira n’abasohoka.”
Minisitiri Teevens yashimye u Rwanda uburyo rwahaye Ubuhorandi amahirwe yo kurushoramo imari kandi anavuga ko bazakomeza kureba uburyo bakorana n’u Rwanda mu bijyanye n’Ubuhinzi ndetse n’ubuhinzi.
Mu ruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda uyu mu Minisitiri yagiye asura ahantu hatandukanye. Yasuye u rwibutso rwa Gisozi, Polisi y’u Rwanda, ububiko bw’ibyavuye mu manza za Gacaca, gereza ya Mpanga n’u Rwibutso rwa Nyamata.
Minisitiri Teevens kandi yanasuye Minisiteri y’Ubutabera agirana ikiganiro na Minisitri Busingye Johnston amubwira ko Ubuhorandi bwiteguye kohereza Abanyarwanda bakurikiranyweho Jenoside bari muri iki gihugu cyane cyane uwitwa Iyamuremye Jean Claude.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ndashimira ubuholandi ikigaragara nuuko nabo bamaze kuva kwiza bakabonako urwanda ari igihugu cyifuza amahoro arambye niterambere , ikigaragraa nuko dusa nabatangiye umubano mushya kandi uhamy, ibi byose tubikesha abayobozi basobanutse, kandi bazi icyo koko miliyoni 11 irenga y’abanayrwanda bashaka.
Comments are closed.