Digiqole ad

“Nta muhanzi n’umwe mfite icyo mveba”- BullDogg

Ndayishimiye Bertrand uzwi muri muzika nka ‘BullDogg’, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya HipHop ndetse akaba afite n’agashya k’uko ari n’umwe mu bahanzi bagira amazina y’ubuhanzi menshi ugereranyije n’abandi mu Rwanda, aratangaza ko nta muhanzi n’umwe bafite icyo baba bapfa cyangwa se ko hari umuhanzi asuzugura.

Umuraperi Bulldogg aratangaza ko nta kibazo afitanye n'umuhanzi uwo ariwe wese.
Umuraperi Bulldogg aratangaza ko nta kibazo afitanye n’umuhanzi uwo ariwe wese.

Bulldogg atangaje aya magambo nyuma y’aho mu minsi ishize yanditse ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa facebook yandika amagambo yatumye benshi bamwibazaho agira ati “Bull Dogg, Green P na PFLA nitwe baraperi bayoboye mu Rwanda abandi baza inyuma.”

Mu kiganiro na UM– USEKE, Bulldogg yagize ati “Kuba naratangaje ariya magambo ni uko mpamya neza ko mu mwaka wa 2013 aritwe twakoze HipHop, bitavuze ko abandi bahanzi batakoze.”

Abajijwe nimba abahanzi barimo Jay Polly na Fireman banari kumwe mu itsinda rya Tuff Gangs batarakoze, Bulldogg yavuze ko bakoze ariko we yumva abo yatangaje aribo bakwiye kuba bashimirwa.

Nyuma y’aho ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Vision 2020’ yakoranye na King James yanavuze ko gahunda ya 2014 ari ugukora cyane kurusha indi myaka yose.

Amwe mu mazina Bulldogg akunda kwiyita.
Amwe mu mazina Bulldogg akunda kwiyita.

Kanda hano wumve indirimbo nshya Bulldogg yise ‘Vision 2020’ yafatanyije na James

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish