Taekwondo: Amarushanwa mpuzamahanga i Kigali agiye guhuza abakinnyi 150
Kuva kuwa gatanu taliki ya 10 Mutarama kugeza taliki ya 11 i Kigali hazatangira amarushanwa ya Taekwondo yiswe Gorilla Open, aya marushanwa agiye kuba inshuro ya kabiri mu Rwanda.
Byatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe rya Taekwondo Bagabo Placide mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri.
Yatangaje ko aya marushanwa azitabirwa n’ibihugu bitanu birimo n’u Rwanda, abakinnyi muri rusange bazitabira bararenga 150.
Bimwe mu bishya bizaba biri muri iri rushanwa harimo ikitwa ‘Video Replay’ uburyo buzajya bufasha kureba amakosa umukinnyi yakoze hakoreshejwe amashusho nkuko bitangazwa na Placide Bagabo.
Ikindi kidasanzwe muri aya marushanwa nuko umubare wabitabiriye wiyongereye cyane.
Bagabo ati ” umwaka ushize aya marushanwa yitabiriwe n’abakinnyi 46 uyu mwaka abakinnyi bagera ku 152 nibo biteganywa ko bazitabira aya marushanwa. Rizaba ari irushanwa rikomeye rya Taekwondo ribereye mu Rwanda.”
Umunyamerika Martin Koonse umuyobozi mukuru wa Taekwondo mu Rwanda we yatangaje ko bafite gahunda y’uko umwaka utaha bifuza kwakira ibihugu birenga 15 muri aya marushanwa.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Mbonigaba Boniface we abona ikipe ye izitwara neza, ati“bitewe n’ukuntu twitwaye muri Uganda biranpa ishusho nziza y’uko n’aya marushanwa nayo tuzagaragaramo neza”
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ubwo iheruka muri Uganda Open bazanye imidari 14 mu bakinnti 16 bari bitabiriye aya marushanwa i Kampala.
Dore ibihugu bizitabira aya marushanwa
- Rwanda(Abakinnyi 100)
- Uganda(Abakinnyi 23)
- Kenya(Abakinnyi 18)
- Burundi(Abakinnyi 6)
- Misiri(Abakinnyi 4)
- RD Congo(Abakinnyi 4)
Taekwondo ni umukino njyarugamba ukinwa hakoreshejwe gutera imigeri gusa.
Photos/JD Nsengiyumva Inzaghi
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com