Digiqole ad

Mukura ntizongera gukinira kuri Stade Kamena

Ikipe ya Mukura VS yatangaje ko muri iki gihe itazongera gukinira kuri stade Kamena, aho yari icumbitse mu gihe stade ya Huye ikiri kubakwa. Iyi kipe kandi amakuru agera k’Umuseke ni uko yamaze no gusezerera bamwe mu bakinnyi bayo ngo batayikunda.

Ikibuga cya Kamena mu gihe cy'imvura cyabaga giteye inkeke
Ikibuga cya Kamena mu gihe cy’imvura cyabaga giteye inkeke

Kuva ku mukino wa 13 wa shampionat ya Turbo King Football League, Mukura izajya yakirira imikino yayo kuri stade ya Muhanga nkuko bigaragara ku rubuga rw’iyi kipe.

Iyi stade Kamena bari baratijwe ngo igiye gusanwa na ba nyirayo. Ikibazo gisigaye ubu kuri Mukura ngo ni ukubona ahantu i Huye izajya ikorera imyitozo.

Bimwe mu bibuga bisigaye i Huye bishobora gufasha Mukura gukora imyitozo harimo ikibuga cya Kaminuza y’u Rwanda, n’ubwo nta makuru afatika niba baba baragisabye.

Amakuru yandi ava muri Mukura Victory Sport aremeza ko ubuyobozi bw’iyi kipe iri mu zikuze mu gihugu, bwamaze kwirukana abakinnyi batatu; Mudeyi Suleiman, Nkurunziza Valentin na Kalisa Rachid.

Mudeyi, umwe muri aba bakinnyi yabwiye Umsueke ko “Umutoza yabasezereye avuga ko nta rukundo bafitiye ikipe ahubwo icyo bashaka ari ifaranga gusa.”

Mudeyi ati ” Rwose aratubeshyera, reba nkanjye navunitse kuri match ya Rayon Sport muganga yampaye ibyumweru bitandatu ,byarashize ariko numvaga ntari muri mood yo guhita jya mu kibuga nanabisabye umutoza aranyemerera.

Mu minsi ishize barampamagaye ngo jye mu myitozo mbabwira ko numva ntameze neza bukeye bwaho babyuka banyandikira urupapuro runsezerera”

UM– USEKE wifuje kuganira n’umutoza wa Mukura VS Kaze Cedrick ariko ntiyabasha kwitaba telefoni ye igendanwa.

Ku rutonde rwa shampionat Mukura iri ku mwanya wa cyenda, imaze imikino itanu idatsinda, aho yitwaye neza yanganyije n’Amagaju ku kibuga cyayo.

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish