Rusizi: Grenade yaturikiye hafi y’isoko ikomeratsa abarenga 20
Mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba, uyu munsi ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, imbere y’isoko ahegereye aho abatwara abagenzi kuri moto bahagarika moto zabo, haturikiye igisasu cyo mu bwoko bwa grenade maze gikomeretsa abantu babarirwa hagati ya makunyabiri (20) na makumyabiri na batandatu (26), batatu muri bo bakaba bakomeretse bikabije.
Polisi yasesekaye ahabereye ubu bugizi bwa nabi nyuma y’iminota itanu gusa iki gisasu gituritse.
Abakomeretse bagejejwe kwa kubitaro i Gihundwe aho barimo gukurikiranwa n’abaganga ariko batatu bakomeretse bikabije, umwe ibice by’igisasu byamwinjie mu mutwe, undi bimwinjira mu gituza undi nawe bimwinjira mu mugongo, ubu berekejwe ku bitaro bikuru bya Kaminuza CHUB i Huye. Abakomeretse biganjemo abatwara abagenzi kuri moto, abacuruza amakarito yo guhamagara ya za telephone zigendanwa n’abagenzi bihitiraga.
Nkuko twakomeje tubitangarizwa n’abari aho ubwo igisasu cyaturikaga, badutangarije ko uwateye igisasu ashobora kuba yari ari mu modoka akaba yahise agenda kugera n’ubu ntarabonerwa irengero.
Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru tubagezeho amakuru acukumbuye, tuboneyeho no kwihanganisha abakomerekeye muri ubu bugizi bwa nabi.
Jonas Muhawenimana
Umuseke.com/Rusizi
7 Comments
Sorry for those who lose their relatives in that scandal!! as advise don’t hold any place to the enemy of our country their trying to anticipate our development and our stability, So keep up courage people of our beautiful country!!!
mwe mwabuze abanyu mwihangane kdi imana ikomeze ibane namwe,gusa ntimuhangayikishwe n’abo babitega kuko hejuru yabo hari imana ikomeye kdi imnsi y’umujura irabazwe
THE GOV HAS TO TAKE HARD STRATEGIES OBOUT SECURITY NOT ONLY IN CITIES BUT OLSO IN COUNTRYSIDE COS LOOSING EVEN 1 PER NIGHT IS BIG LOSS FOR THE COUNTRY
mu cyongereza cyo muri amerika baravuga ngo: WTF!!= What The Fuck!!
HARI UMUNSI UMWE “UWATUREMYE” AZABAZA BURI WESE IBYO YAKORAGA.
UBWO SE UTERA GRENADES AZASUBIZA IKI?
ndabona Abasirikare n’aba police badakwiye gucungira umutekano mu mujyi gusa ahubwo bakwiye kugera hose mu gihugu kuko umutekano ukenewe natwese,ariko bijya bibabaza iyo umuntu akoze amarorerwa nk’ayo ugasanga ntafashwe kdi inzego z’umutekano ziri aho hose
turahumuriza ababuze ababo mukomeze mwihangane cyane ,nubwo abo bagizi banabi binyegeje,Imana yo irabazi,iminsi yabo irabaze njye ndabifuriza kurekeraho kumena amaraso y ‘abanyarwanda ,kuko byanze bikunze bizabakurikirana ,gusa ndashaka kubwira abanyarwanda bose ko twasenga Imana ,kuko aho igihugu cyacu kiri kugana heza abanzi b ‘amahoro ntibabyishimiye ,ndetse nm ‘umwami wabo satan tube maso cyane .
Comments are closed.