Digiqole ad

Bantera ubwoba ngo ndirimba politiki

Batangiye kuntera ubwoba ngo ndirimba politiki – Proffessor Nigga

Umuhanzi Karasira Aimable uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Professor Nigga, aratangaza ko muri iyi minsi yaba atagikunda kwigaragaza kuko ngo umutekano we utameze neza. Pofessor Nigga, ubu uca agahigo kuba ari we mwarimu wigisha muri kaminuza uririmba mu njyana y’ubu, avuga ko hari bamwe mu barimu bagenzi be bamutera ubwoba bavuga ko atari akwiye kuba umuhanzi, abandi bakamubwira ko ngo aririmba ibyapolitiki kandi bishobora kumukoraho.

Photo: Karasira Aimable aka Proffessor Nigga ni umwarimu muri kaminuza nkuru y'u Rwanda akaba n'umuhanzi wa Hip hop
Photo: Karasira Aimable aka Proffessor Nigga ni umwarimu muri kaminuza nkuru y'u Rwanda akaba n'umuhanzi wa Hip hop

Professor Nigga ati: “Ni ukuri aho ndi ubu ndihishe ntago nkiboneka mumugi wa Butare. Ntahantu nkiboneka mbega. Nta mahoro mfite ku mutima. Ndasaba abafana banjye bafite ukwemera, bafite ubushobozi kumfashakundinda cyangwa kunsabira ku Mana kuko mbona niba ari uko mfite imyaka imeze nk’iya Yesu 33 mbona nshobora kuba nataha vuba.”

Professor Nigga wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye iri mu njyana ya Rap/Hip-Hop, Carte rouge, anavuga ko ariyo ntandaro yo guterwa ubwoba kubera ngo amagambo aririmbamo, avuga ko ngo  ibyo ashinjwa ari ukuba yaragiye mubuhanzi akuze ndetse ngo akaba ari umwarimu. Ibi Professor Nigga ngo akaba asanga ibihangano bye bitigwaho nk’ibihangano by’abandi bahanzi.

Uyu muhanzi akaba avuga ko ngo muri iyi minsi afite impungenge n’ubwoba bukabije gusa ariko akaba asanga ngo ibi bitari bikwiye kuba mu gihugu nk’u Rwanda kigisha ko nta muntu wa karenganye. Professor Nigga ati: “Ngewe nk’umwarimu nta narimwenjya nkoresha ibyo nize mu guhanga. Icyo kintu rero kikambangamira kubona iteka
ibintu byange baby’analysa (babisesengura) muburyo bw’ubwarimu.

Bamwe mubo uyu muhanzi avuga ko bamutera ubwoba atashatse gutangaza, avuga ko bamutera ubwoba ngo bashingiye kundirimbo “Igitega” na “Carte rouge” bamubwira ko ngo aririmba politiki ndetse ngo bakanamubaza ubyihishe inyuma. Bamwe mu bantu bashyizwe mu majwi cyane ni abarimu n’abakozi bo muri kaminuza y’u Rwanda bakorana n’uyu Karasira Aimable mu kwigisha hariya muri kaminuza y’u Rwanda.

Dr. Bonfils ni umwe mu barimu bamaze igihe kirekire muri kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuyobozi  muri kaminuza ushinzwe ireme ry’uburezi. Yatangarije umuseke.com ko abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda bafite amategeko abagenga ndetse n’uko bakemura ikibazo cyagaragaye. Bonfils avuga ko ngo umwarimu wa Kaminuza nk’undi munyarwanda wese amerewe nabi na bagenzi be bamutoteza yifashisha inzogo z’umutekano. Gusa ngo kuba aririmba ari umwarimu ntaho bibangamye.

Dr. Bonfils ati: “Umwarimu kuririmba akaba umuhanzi ndumva atari ikibazo kuko hari n’abarimu usanga bakora ibya siporo, kubyina cyangwa guhamiriza; ndumva ari ibintu bijyanye n’umuco nta kibazo cyaba gihari.

Ese byari bikwiye ko niba umuntu ari umwarimu muri kaminuza adashobora kuba umuhanzi? Mu kiganiro Salus
Relax, Ferdinand Uwimana yaganiriye n’abatuye umugi wa Butare, by’umwihariko abanyeshuri bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda bamutangariza ko ngo kuba umuhanzi ntaho bihuriye no kuba umwarimu kuko ngo iyo umuntu afite impano ayigaragaza iyo atari mu buryo bubi, bityo ngo akaba atarakwiye guterwa ubwoba cyangwa se kugirirwa ishyari nkuko babitangaje. Umuhanzi Professor Nigga akaba yaratangiye kuririmba mu mpera z’umwaka wa 2010 ahereye ku ndirimbo “Mureke kunyitiranya.” Kuri ubu akaba yaratangiye ubuhanzi amaze imyaka ine yigisha muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ibijyanye n’ubumenyi bwa mudasobwa (Computer science).

 

Claude Kabengera

Umuseke.com

19 Comments

  • nigger humura. uwo imana itarakuraho amaboko ntacyo ashobora kuba

  • nibakureke wangu njye ndakwemera nigga!!
    e dayeli uduha ubumenyi sawasawa

  • professor nigga niba bitangiye bityo niyitonde kuko hari benshi bitangira gutyo tukababurira irengero

  • ubu nabwo ni bumwe mu buryo bwo kwimenyekanisha!none se niba ibyo avuga bamushinja niba atari ko bimeze arihisha iki?urwikekwe!

    • Niga se buriya yumva aririmba? Abashaka kumugirira nabi baramurenganya nibamuhe amahoro kuko ibyo aririmba nta njyana nta n’umuziki urimo.

  • umwa wangu nigga numuntu wumugab kabisa aduha somo nza kandi ahanga ibintu bigaragara muri macye arasonbanutse naho abo ba contre succes acana nabobo mwanangu courage aba fans bawe tuko nyuma yako big up nigga.

  • Njye mbona ari umuhanzi mwiza ariko indirimbo ze niba harimo amagambo asesereza abayozi cyangwa avuga ukuri kutajya kuvugwa so itonde kuko si wowe uzaba ubaye uwambere n’ugukora nyine ibyo abo bayobozi bashaka nanjye niko mbibona.

  • Mu Rwanda ibyo turabimenyereye ko iyo ukorako ibyo badashaka, bakubangamira washyiramo umuzizi bakakurya. Nawe rero niko bari bukugenze niba udafashe ingamba ubwo nakubwira nti: IHUKO RIDASHIRA. Gusa bibaye byiza bakureka kuko turagukunda. Ese ubundi icyo uririmba kitari ukuri ni ikihe? Vrment barakabya.

  • sinari muzi ariko style y’uko yambaye kuri iyi photo ntibikwiriye umurezi!ingofero igeretse ku gitambaro kdi ihengetse!!! ntago bijyanye na ethics of education

  • We M.N.T uri igiti,hano,he’s not in class and i believe the campus administration would have suspended him if His work ethics were questionable.

    Take heart Prof.

  • niyo yaririmba politique n’uburenganzira bwe kuko kubaho ubwabyo ni politique kandi muzi ko politique yakijije abantu ikica abandi

  • nigga urumugabo kuko ibyo uvuga nunva ntakibazo biteye kuko ibyo uvuga nukuri kwambaye ubusa, usibyeko wowe utinyuka ukabivuga abandi babigumana mumitima yayo, ikintu nakubwira itonde kuko niba batangiye kugutera ubwoba ubwo uririwe nturaye? kuko benshi bitangira gutyo, ejo ukunva babuze cg ukunva babishe? ishyire muri nyagasani niba Imana ikigushyizeho amaboko ntawagira icyo agutwa me ujye umenyako Imana nayo ifashwa, wenda ubishoboye wanyuramo nkabandi bose sino uzahasiga ubuzima bwawe? ariko rwanda uraganahe? abantu benshi batanze amaraso yabo kugirango ibi bitazagaruka none reba nawe yamenekeye ubusa? ese bazutse bakabaza icyo bameneye amaraso yabo kuko mutabikurikije mwasubiza iki? aha nzabandora numwana wumunyarwanda???

  • ni akazi kanyu

  • Niba ari professeur wa musika nibamureke, ariko niba yigisha ibindi, research zikaba zaramunaniye ni ave mu nzira abandi bakomeze urugendo…cg se niba UNR itamukoresha au maximum bigatuma agira temps libre ndende nabyo nibanyigeho akoreshwe bihagije mu kwigisha abana bacu!

  • ni kuki imyumvire yacu nk’abanyafrika idatuma dushobora kureba kure: tukareba resultas z’uburyo uyu mwalimu yigisha niba abikora neza tukareka kubangamira activités extra-scolaire??! pour une fois tugize umuhanzi ufite na capacités intellectuel ziri hejuru ndetse akaba n’umwarimu kandi byose akabikora neza numva ko twakagombye kuba fier y’uburyo muzika nyarwanda igenda itera imbere!!

  • Ntabwo bikwiye ko umuntu utanga ubumenyi muri kaminuza Renomme Internationallement comme UNR yiyambika nk’ingegera ahubwo baribaratinze kugukebura.
    Ikibabaje nuko ibintu byose abantu babyenterpeta nabi ngo Politique,abandi ngo arebye nabi yabura,mu rwanda ni nde muntu mwari mwumva ngo yabuze?yabuze se yagiye he?nabateye ibisasu muri Kigali ntimwababonye,nkatswe umuririmbyi,inama twamugira nahimbe ariko yiyubahishwe nk’umwarimu w’akaminuza uduhera abana ubumeny.U Rwanda n’igihugu gitekanye Imana Ihihe igihugu cyacu amahoro,Ihe President wacu amahoro n’ubwene.Ihe abanyarwanda Amahoro.

  • Usibye na Aimable w’Umwarimu,turabazi ba Padiri Kagame barahimbaga,ariko bagahimba ibintu bisobanutse,bihesha Imana agciro n’igihugu haruwigeze abavuga se? niba ukoze ikintu nkakiriye cyo guhimba ubundi gihesha abantu ishema,agaciri ndetse n’ubukire,hanyuma ibyowakoze wowe ukumva bitangiye gukurura ibibazo hokugirango bizane ibisubizo nukuvuga ko nawe ubwawe ufite ikibazo,banza usesengure urebe ko ibyo bintu uririmba biri shyashya.

  • Aimable afite traumatisme profond kuva kera, ni inkurukizi zuko iwabo bishwe muntambara kuko uretse nabiriya avuga mu ndirimbo ze no mubuzima busanzwe niko ameze

  • NONE SE WA MUGABO WE? KO NANUMVA UJIJUTSE NIZERA KO N’IBIHANGANO BYAWE BIFITE AKAMARO AHUBWO UNTEYE KUGIRA AMATSIKO CD YAWE NAYIBONA GUTE NGO NIYUMVIRE AKAKUVAMO.CYANGWA SHA WASANGA WARATEYE IBUYE KU…ARIKO MUZEHE AKOMEJE KUDUKANGURIRA GUSHIRA UBWOBA NGO UKANGA UMUNTU KENSHI UKAMUMARA UBWOBA NGAHO SOHOKA.

Comments are closed.

en_USEnglish